Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Jangwani yahishuye ko hari umunsi Rayon Sports yagerageje kumukura muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko arayangira burundu.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Jangwani yavuze ko nta kintu cyabaho gishobora gutuma ajya muri mukeba Rayon Sports.
Ati “Iyo nza kuba ndi umwana wenda byari gukunda, urumva twakuze dufana APR FC kubera ababyeyi, ariko aho njyeze n’imyaka mfite ntabwo byakunda nako ntibinashoboka.”
Yakomeje avuga ko na Manchester United atazi amaze imyaka ayifana atarayivaho rero APR FC yisangamo nta kintu cyatuma ayivamo.
AAti “Manchester United ntazi ntanavugugira maze imyaka ibihumbi 10, na Big 4 ari ahamana sindayivaho ariko se APR FC ndeba, nzi abakinnyi bayo, nzi abayobozi bayo, njya ku kibuga ababyeyi banjye bakunda, ntabwo byashoboka. Njye ntabwo njya mpinduka mu marangamutima.”
Jangwani yavuze ko Rayon Sports yigeze kugerageza kumutwara ariko ngo n’umunyamakuru wari ubirimo, mama we yamusabye kubigendamo gake.
Ati “Byarabaye ariko ntabwo byakunze. Urumva umunyamakuru umwe wari uhari yavuganye na mama aramubwira ngo uramenye udakora ibara, icyo kintu ntuzongere kukigerageza ku mwana wanjye, uzamureke yarize, igihugu cyamuhaye amahirwe ariga nk’abandi, ashake akazi akore ariko uramenye, ntabwo ndi umukinnyi ndi umukunzi.”
Yashimangiye ko niyo yaba afite ako gatima nubwo ntako afite bitakunda kubera mama we.
Ati “Niyo naba mfite ako gatima biragoye kubera mama, oya. Buriya abapapa bo ni abana beza, simpamya ko yabimbwira ariko ashobora kukubwira ngo barimo barayaguha se mazima? Genda ni akazi ariko mama akunda APR FC cyane, cyane ariko.”
Yirinze kuvuga amafaranga bari bamushyiriyeho kugira ngo ajye muri Rayon Sports ariko ngo yari ahari kandi atari make.
Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-jangwani-yavuze-uko-rayon-sports-yashatse-kumukura-muri-apr-fc.html
Leave a Reply