Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, aherutse kugaragaza ko muri aka Karere habarurwa inzuri 5.287, ziri ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 68. Hari kandi amakusanyirizo y'amata 15 n'ibyuzi bihangano 27 bikora neza.
Ku bufatanye n'umushinga CDAT, hari gutunganywa ibindi byuzi bibiri, kimwe i Bwera mu Murenge wa Matimba n'ikindi muri Karangazi.
Kakooza yavuze ko hari kandi amariba 184 yacukuwe agamije gufasha aborozi kubona amazi, nubwo icyuho kigihari.
Ati 'Dufite amariba yacukuwe adufasha mu bworozi 184, ariko icyuho kiracyahari kijyanye n'amazi. Dufite amasoko arindwi agurishirizwamo inka. Iyo ugeze muri aya masoko ku munsi usanga hagurishirizwa inka 850. Dufite kandi ibagiro rya kijyambere rifite ubushobozi bunini ugereranyije n'inka nke tujyanayo.'
Imibare yavuye muri gahunda yo gukingira inka yabaye mu mpera za Nyakanga igaragaza ko Nyagatare ifite inka zigera ku bihumbi 215, nyinshi muri zo zibarizwa mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga.
Icyakora, Kakooza avuga ko ikibazo gikomeye kiri ku musaruro.
Ati 'Nubwo dufite inka ibihumbi 215, izitanga umukamo ni 30% gusa. Icyo bivuze ni uko umworozi wacu ahomba, kuko amafaranga akuramo ntabwo abasha gutunga urwuri rwe. Usanga bakura amafaranga ahandi kugira ngo babashe gutunga izo nzuri zabo.'
Umukamo wa litiro imwe cyangwa ebyiri
Umusaruro w'amata uracyari hasi mu bice byinshi bya Nyagatare, aho hari inka zikamwa litiro imwe cyangwa ebyiri ku munsi.
Kakooza yavuze ko inka zigaragaza umusaruro mwiza ahanini ari izororerwa mu biraro, atanga urugero rw'izo mu Murenge wa Karama.
Mu mbogamizi zigaragazwa n'aborozi harimo igiciro cy'amata, aho litiro igurwa hafi 400 Frw, amafaranga bavuga ko adahagije ugereranyije n'ikiguzi cy'ubworozi.
Akarere kavuga ko hifashishijwe n'impuguke zirimo izo muri Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo harebwe uko amafaranga umworozi yinjiza ahagaze ugereranyije n'ayo ashyira mu bworozi.
Indi mbogamizi ni uko ubwoko bw'inka nyinshi ziri muri aka Karere butaramenyekana neza.
Kakooza ati 'Ubu 6% by'inka dufite turazizi, izigera kuri 16% ni inka Nyarwanda, 77% zo ntabwo tuzizi.'
Yavuze ko mu ngengo y'imari y'Akarere hashyizwemo amafaranga yo gufasha kumenya ubwoko bwa buri nka, kugira ngo bizafashe mu gutegura gahunda yo gutera intanga no kongera umubare w'inka zitanga umukamo.
Akarere kandi kagaragaza ko hakiri ikibazo cy'imyumvire kuri bamwe mu borozi bagikunda korora inka gakondo kurusha iz'umukamo, hakiyongeraho ibiryo by'amatungo bihenze.
Ikibazo cy'amazi n'amashanyarazi mu nzuri na cyo kiracyari inzitizi. Akarere kavuga ko hari icyizere ko gahunda yo kwagura amashanyarazi muri uyu mwaka izagera no mu bice by'ubworozi, bikaba byafasha kongera umusaruro.


Leave a Reply