Umunyamakuru Murindahabi Irene yakomeje anihanganisha umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine urimo kunyura mu bigoye byo gushaka gatanya.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amakuru y’uko umuhanzi Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine na Dorcas ari mu nzira zo gushaka gatanya aho yifuza gutandukana n’umugabo we Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.
M Irene wari umujyanama w’aba bahanzi, akaba yasabye Vestine kureka ibirimo kuba byose bikaba.
Ati “Ibiri kuba byose bireke bibe, bireke bibe kandi byanga byemera biraza kugira iherezo. Umutima wawe uwubwire ngo guma ku Mana yawe, nyumva neza, nyuma y’ibi ubwire umutima wawe ngo ‘mutima wanjye, guma ku Mana yawe.’”
M Irene akaba yavugiye muri iki kiganiro kuri MIE ko ibi byose biza kurangira kandi ubuzima bugakomeza.
Ati “Ibisigaye byose biraza kurangira, ibe imiziki iraza gukorwa, bibe ubuzima buraza gukomeza ndetse buraba bwiza kurushaho kuko satani icyamuzanye turakizi yaje kwica, kwiba no kurimbura ariko Kristu ni we utanga ubugingo.”
“Uwo rero igihe cyose akigufite ibintu byakubita, hazamo rwaserera byagenda gute ariko byanga byemera ntabwo zahabu iva mu cyondo isa neza bayicisha mu muriro bakayikubita kugeza ivuyemo icyuma gishashagirana.”
Tariki ya 13 Kamena 2026 nibwo M Irene warebereraga inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas batandukanye, ni nyuma y’imyaka 6 bakorana kuko batangiye gukorana muri 2020.
Source : http://isimbi.rw/m-irene-yakomeje-vestine-urimo-kunyura-mu-bihe-bigoye.html
Leave a Reply