Ntabwo twahungabanye cyane – Minisitiri Murangwa ku ngaruka z'intambara yo muri Iran – #rwanda #RwOT

Written by

in

Intambara Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran mu mpera za Gashyantare 2026 yatumye ubucuruzi mpuzamahanga buhungabana by'umwihariko ibikomoka kuri peteroli birahenda cyane.

Byanagize ingaruka ku bicuruzwa bimwe birangurwa mu Burasirazuba bwo Hagati binyuzwa mu nyanja y'Abahinde, cyangwa ibyoherezwa muri ako karere byaba binyuze mu nzira y'amazi cyangwa iy'ikirere.

Minisitiri Murangwa yavuze ko ingaruka z'intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati zitabaye nini cyane kubera ingamba igihugu cyafashe.

Ati 'Ku ngaruka z'intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, icyo navuga twakwishimira ni uko ingamba twashyizeho zisa nk'aho zafashije. Twibazaga ko ingaruka zashoboraga kuba nini zigatuma ubukungu bumanuka cyane. Ariko uko tubibona 9,4% ubukungu ntabwo bwahungabanye cyane ariko icyo twavuga ni uko ubukungu bwahungabanye cyane.'

Minisitiri Murangwa yavuze ko iyo intambara itaba ubukungu bw'u Rwanda bwari kuzamuka ku rugero ruri hejuru ya 9,4%.

Mu byagizweho ingaruka harimo ubwikorezi, ifumbire, gaz n'ibiribwa, bituma ikiguzi cy'ubuzima cyiyongera.

Ati 'Icyo twavuga ni uko iyo iyo ntambara itaba ubukungu bwacu bwari kuzamuka kurushaho. Ingaruka zirahari ariko ingamba zarafashije. Ntabwo twigeze tubura peteroli mu gihugu, ntabwo twigeze tubura ibikoresho byinshi twifuza mu gihugu, abacuruzi barafashijwe kugira ngo babone aho bavana ibindi bintu byavaga muri kariya gace aho intambara iri, ku buryo ntabwo twahungabanye cyane.'

Kugeza ku wa 9 Kamena 2026, u Rwanda rwari rumaze gutanga nkunganire mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu irenga miliyari 47,7 Frw, byatumye igiciro cya mazutu kiguma kuri 2.927 Frw ku isoko ryo mu Rwanda aho kuba 3600 Frw byari kugeraho iyo idashyirwamo.

Ni mu gihe ingengo y'imari ya 2026/27 yateganyirijwe ubuhinzi irimo miliyari 60 Frw zigenewe nkunganire ku bijyanye n'inyongeramusaruro.

Minisitiri Murangwa yavuze ko ingamba igihugu cyafashe mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bw’Isi zatanze umusaruro

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Mwizerwa Jean Claude yavuze ko mu gihembwe cya kabiri serivisi zagize uruhare rwa 51% mu musaruro mbumbe w’igihugu

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-twahungabanye-cyane-minisitiri-murangwa-ku-ngaruka-z-intambara-yo-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *