LOLC Unguka Finance yashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka imodoka z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gihe imodoka na moto z'amashanyarazi zikomeje kwiyongera mu Rwanda, igiciro cyazo kiracyari imwe mu mbogamizi zikomeye ku bifuza kuva ku binyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Umuyobozi Mukuru wa LOLC Unguka Finance, Justin Kagishiro, yavuze ko nubwo ibinyabiziga by'amashanyarazi bihendutse mu mikoreshereze ya buri munsi, igiciro cyo kubigura kigora abakiliya benshi.

Ati 'Ku bakiliya benshi, imbogamizi ikomeye mu kugira imodoka y'amashanyarazi ntabwo ari ikoranabuhanga, ahubwo ni amafaranga yo kuyigura. Nubwo imodoka y'amashanyarazi ishobora kuba ihendutse ku bijyanye no kuyikoresha, abakiliya baba bagikeneye uburyo bw'inguzanyo buboneye kugira ngo bayigure.'

Kagishiro yavuze ko ari ho LOLC Unguka Finance yinjirira, igatanga inguzanyo ifasha abakiliya kubona ibinyabiziga bitangiza ibidukikije.

Gahunda ya 'Tunga' igizwe n'ibice bitandukanye birimo Tunga Iyawe, Tunga Taxi na Tunga Moto, byateguwe hashingiwe ku byiciro by'abakiliya n'imikoreshereze y'ibinyabiziga bashaka kugura.

Tunga Iyawe itanga inguzanyo yo kugura imodoka z'amashanyarazi ndetse n'ibikomoka kuri peteroli. Muri iyi gahunda hashobora kugurwamo imodoka nto, izo mu bwoko bwa SUV, MPV, amakamyo na bisi.

LOLC Unguka Finance ishobora gutanga inguzanyo ingana na 90% by'agaciro k'ikinyabiziga. Imodoka nyinshi zitwara abantu zatanzwe muri iyi gahunda zikoresha amashanyarazi.

Tunga Taxi yo yagenewe abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu. Imodoka z'amashanyarazi zingana na 98% by'izimaze gutangwa muri iyi gahunda.

Tunga Moto ifasha abamotari na ba rwiyemezamirimo kubona moto z'amashanyarazi. Ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Spiro, ikigo gikora moto z'amashanyarazi kandi kigatanga serivisi zo kongera umuriro muri bateri.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri LOLC Unguka Finance, Lahiru Silva, yavuze ko izi serivisi zifasha ikigo kugera ku bantu ku giti cyabo, ibigo, abatwara abagenzi n'abandi ba rwiyemezamirimo.

LOLC Unguka Finance yakuyeho amafaranga y'umufuragiro ku nguzanyo zigenewe ibinyabiziga by'amashanyarazi. Yemereye kandi abakiliya kuba mu mafaranga y'inguzanyo bafata haba hakubiyemo n'ay'ubwishingizi.

Silva ati 'Intego ni ukorohereza umukiliya kuva ku binyabiziga bisanzwe akajya ku bikoresha amashanyarazi.'

Ku bamotari bakora ingendo ndende buri munsi, amafaranga akoreshwa kuri lisansi agira uruhare runini mu kugabanya inyungu bakura mu kazi kabo.

Silva yavuze ko igiciro cyo gukoresha moto ya lisansi gihindagurika bitewe n'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, mu gihe moto y'amashanyarazi igira ikiguzi kiri hasi kandi kidahindagurika cyane.

Ati 'Ku mumotari ukora ingendo ndende buri munsi, ibyo bishobora gutuma amafaranga asigarana nyuma yo kwishyura ibyakoreshejwe yiyongera mu buryo bugaragara.'

Gahunda ya Tunga Moto ihuza inguzanyo itangwa na LOLC Unguka Finance, moto zitangwa na Spiro hamwe n'ibikorwaremezo byo kongera umuriro muri batiri. Ibi bituma umumotari atabona moto gusa, ahubwo anabona serivisi z'ingenzi zimufasha gukomeza kuyikoresha.

LOLC Unguka Finance yatangaje ko imodoka z'amashanyarazi zimaze kugira 75% by'ibinyabiziga byose itangira inguzanyo.

Muri Tunga Taxi, iz'amashanyarazi zifite 98%, bigaragaza ko abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu barushaho kuzitabira kubera ko ikiguzi cyo kuzitunga no kuzikoresha kiri hasi.

Silva ati 'Intego ntabwo ari ukugira imodoka irengera ibidukikije gusa, ahubwo ni ukugira imodoka ikorohereza mu bijyanye n'ubucuruzi.'

Iki kigo gikorana n'abafatanyabikorwa batandukanye mu bucuruzi bw'imodoka na moto barimo Spiro, Kason Motors, CEVR, Carin, Dream Cars, Uza, DX Motors, Auto Hub, Auto 24 na Ingabo Fix, hamwe n'abandi bacuruzi n'abatumiza ibinyabiziga mu mahanga.

Aba bafatanyabikorwa batanga ibinyabiziga, ikoranabuhanga na serivisi zo kubisana no kubyitaho nyuma yo kugurwa, mu gihe LOLC Unguka Finance itanga inguzanyo.

Biteganyijwe ko amashami ya LOLC Unguka Finance azifashishwa mu kugeza gahunda za Tunga hanze ya Kigali, uko ubumenyi ku byiza by'ibinyabiziga by'amashanyarazi bukomeza kwiyongera.

Kagishiro yavuze ko 'Nk'ikigo cy'imari, turi kuzana ibintu bishya mu bijyanye no gushyigikira mu buryo bw'imari ubwikorezi butangiza ibidukikije bubereye abari mu byiciro by'abafite amikoro make n'aciriritse mu gihugu. Ibintu biri kwihuta cyane, kandi LOLC Unguka Finance iri gufasha abakiliya kugira ngo bajyane n'uwo muvuduko.'

LOLC Unguka Finance iri gufasha abakiliya gutunga ibinyabiziga binyuze muri gahunda ya ‘Tunga’

Abakiliya bashaka moto bazajya bazibona binyuze muri iyi gahunda

Lahiru Silva yavuze ko intego ya LOLC Unguka Finance ari ukorohereza umukiliya kubona ikinyabiziga gikoresha amashanyarazi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lolc-unguka-finance-yashyizeho-uburyo-bwo-korohereza-abashaka-imodoka-z

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *