APR FC yatangiye gutekereza kongerera amasezerano Cheikh Djibrill Ouattara #rwanda #RwOT

Written by

in

APR FC yamaze kwereka rutahizamu wayo akaba na kapiteni, Cheikh Djibril Ouattara ko ikimukeneye yifuza kuzakomezanya na we no mu yindi myaka, ni mu gihe ari ku mpera z’amasezerano ye.

Cheikh Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso, yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azarangira muri Mutarama 2027.

Ni umukinnyi utaratinze kwerekana ubuhanga bwe kuko nubwo yakinnye imikino yo kwishyura gusa 2024-25 yafashije iyi kipe kwegukana shampiyona anatsinda abitego 13.

Umwaka wakurikiyeho wa 2025-26 yasoje afite ibitego 18 aba rutahizamu wahize abandi na APR FC itwara shampiyona.

Ouattara uzasoza amasezerano ye muri Mutarama 2027, APR FC yatangiye kumuganiriza ngo abe yazakomezanya nayo.

ISIMBI yamenye amakuru ko na we yiteguye kuba yakomezanya nayo kuko ari ikipe yagiriyemo ibihe byiza kandi bamufashe neza, ibiganiro bye na APR FC bishobora kutazagorana.

Cheikh Djibril Ouattara mu mwaka umwe n’igice amaze muri muri APR FC yayihesheje ibikombe bibiri bya shampiyona na bibiri by’Amahoro.

Cheikh Djibril Ouattara arimo kuganirizwa ngo yongere amasezerano

Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatangiye-gutekereza-kongerera-amasezerano-cheikh-djibrill-ouattara.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *