Yakuyemo impeta arayimusubiza! Uko Lynda na Christion bashwanye bikomeye mbere gato y’ubukwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwankunsi Nkusi Linda [Lynda] na Irenge Christian, bahishuye ko mbere y’iminsi ibiri ngo ubukwe bwabo bube bari bashwanye bigera n’aho Lynda akuramo impeta ya fiançailles yari yamwambitse arayimusubiza.

Mu kiganiro aba bombi baganye n’ikinyamakuru ISIMBI, Christian yagize ati 'Umunsi w’ubukwe nari kubura cyangwa we akabura.'

Lynda yavuze ko muri uku gutegura ubukwe bagiye bashwanira ku tuntu twinshi kugera n’aho abakobwa bagombaga kwambarira Christian bamutesheje umutwe agera aho abwira umugabo we ati 'ufatemo umwe abe ari we urongora.'

Ku wa Kane ubukwe buzaba ari ku wa Gatandatu, Lynda yakuyemo impeta ayisubiza Irenge Christian amubwira ko ibyabo birangiye burundu.

Kuri uwo wa Kane yaje gukora impanuka avuye gusasa maze aba ari bwo baje kwiyunga maze gahunda y’ubukwe irakomeza.

Ati 'Urumva imodoka yanjye yari yapfuye, noneho twakodesheje indi yo kuba dukoresha muri iyo minsi ariko ukuntu yabaye, yarangiritse ariko navuyemo ndi muzima n’abakuru banjye ntacyo babaye.'

'Bakimubwira ko nakoze impanuka, yaje atarwiyambitse avuga ngo umugore wanjye, umugore wanjye. Abamotari barambwiye ngo ngo mabuja ufite umugabo ugukunda.'

Bakomeje bavuga ko biyungiye mu muhango wo gusaba no gukwa kuko nibwo bombi bababariranye n’aho ubukwe bwatangiye bakirakaranyije.

Christian ati 'Buriya twiyungiye mu gusaba no gukwa. Buriya mwabonaga turira twese mukagira ngo. Buriya turimo duhoberana nibwo twiyunze, dusabana imbabazi.'

Bavuze ko nta kintu gikomeye bari bapfuye uretse bimwe byo abantu bashwana barimo bategura ubukwe n’aho nta kindi.

Mu muhango wo gusaba no gukwa nibwo aba bombi biyunze

Source : http://isimbi.rw/yakuyemo-impeta-arayimusubiza-uko-lynda-na-christion-bashwanye-bikomeye-mbere.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *