Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko hari impamvu zishobora gutuma abantu 2 bakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge, umwe ashobora gufungwa undi ntafungwe, ahubwo akajyanwa mu kigo giherereye I Huye kirogora ubumara bw'Ibiyobyabwenge kandi kigafasha abasabitswe nabyo kubicikaho, kubivaho(Isange Rehabilitation Centre).

Dr Murangira B. Thierry, avuga ku cyo Ubugenzacyaha/RIB bagenderaho bagena abajyanwa mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre ndetse n'abajya gufungwa( Gereza/Igororero), yagize ati' Buriya ikintu cy'Ibiyobyabwenge!, Igihe cyose unywa Ibiyobyabwenge abifatiwemo abinywa bidafite ikindi cyaha bihuje, tuvuge yakubise arakomeretsa baramupima basanga anywa ibiyobyabwenge, urumva ko kunywa Ibiyobyabwenge bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa, uwo ng'uwo rwose ni inzira yo kujya kugororwa mu Igororero(Gereza). Muri Rehab, ni igihe yapimwe agasangwamo ibiyobyabwenge ariko nta kindi cyaha bifitanye isano'.

Akomeza ati' Ikindi ni uko uwo ujyanwa Rehab, nawe ubwe uretse kuba nta kindi cyaha bisanishwa nabyo, nawe ubwe aba ababajwe n'ibiri ku mubaho agasaba ko yafashwa kandi agatanga Isezerano ry'uko azisubiraho. Kuba kandi nawe ubwe ashaka kubivamo kuko iyo byakugize imbata hari igihe Umutima uba ushaka ariko umubiri bikanga. Uwo rero ni ufashwa nawe akagaragaza ko ababajwe n'ibiri ku mubaho'.

Dr Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko uwo wafashijwe akajyanwa muri Rehab bitavuze ko ibye biba birangiriye aho kuko Dosiye ye ihora ifunguye. Iyo nyuma bigaragaye ko yongeye, agafatwa agapimwa agasangwamo ingano irenze iyamusanzwemo mbere, nta kabuza arafatwa agashyikirizwa amategeko kuko n'amahirwe yahawe mbere aba yarayapfushije ubusa.

Mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre kiri I Huye, Uretse gufasha ababaswe n'Ibiyobyabwenge nk'Urumogi, banafasha ababaswe n'Inzoga, Cocaine n'ibindi biyobyabwenge. Bafasha kandi ababaswe n'Imikino y'Amahirwe (Betting) ndetse n'ababaswe n'Imibonano mpuzabitsina idasanzwe, harimo nko kwikinisha n'ibindi.

Théogène Munyaneza

The post Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe first appeared on Intyoza.

The post Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe appeared first on Intyoza.

Source : https://intyoza.com/2026/09/14/uko-rib-isobanura-impamvu-abakekwaho-ikoreshwa-ryibiyobyabwenge-umwe-yafungwa-undi-ntafungwe/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *