Bwari mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y'imyaka itanu y'Inana Njyanama y'aka karere yatangiye manda mu mpera za 2021 ikazarangira mu Ukwakira 2026. Igikorwa cyabaye ku wa 10 Nzeri 2026.
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, mu byagezweho yagaragarije abitabiriye byo bishimira harimo n'amafaranga abahinzi binjirizwa n'igihingwa cy'ibirayi.
Ati 'Kubera ibyemezo byagiye bifatwa bikanashyirwa mu bikorwa abahinzi b'ibirayi bavuye ku musaruro wa toni umunani kuri hegitari bari ho mu 2021, none ubu mu 2026 umusaruro w'ibirayi kuri hegitari ugeze kuri toni 30.'
Muri aka karere kandi hubatswe ubwanikiro bubiri bwo gutuburiramo imbuto y'ibirayi burimo ubwa Kisaro na Bushoki bwatwaye asaga miliyari 1,4 Frw.
Muri iyi myaka itanu kandi, hongerewe hegitari ziciweho amaterasi ku buryo ubuso bwa hegitari 6000 ziyongereye ku zindi ibihumbi 45 zari zisanzwe ziciweho amaterasi harimo ay'indinganire n'ayikora.
Mu kurushaho kandi gushyigikira ubuhinzi bw'ibirayi muri aka karere, hegitari 217 z'ubuhinzi bwabyo zashyizwe mu bwishingizi, mu gihe mu 2021 nta hegitari n'imwe yahingwagaho ibirayi yari yishingiwe.
Mu mishinga myinshi yakozwe muri aka karere harimo n'iyagize uruhare mu kugabanya ingaruka zaterwaga n'ibiza nk'uwo kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Base watwaye miliyari 4,5 Frw.
Ubu buhinzi bw'ibirayi bwabaye imwe mu nzitizi nyinshi zafashije muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene mu myaka ibiri ishize, aho imiryango 14.976 yavuye mu bukene, mu miryango 20.869 yose yabarurwaga yari mu bukene.
Manda y'imyaka itanu y'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo yatangiye inshingano mu mpera za 2021 yafashe ibyemezo 622, muri byo ibigera kuri 580 byashyizwe mu bikorwa.

Leave a Reply