Umunya-Maroc utoza APR FC, Talib Abderrahman nyuma yo gusezerera Les Aigles du Congo yavuze ko agomba kujya mu matsinda.
Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, APR FC yasezereye Les Aigles du iyitsinze 3-0 biba 3-1 mu mikino yombi, ihita igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho batsinze bahita bagera mu matsinda y’iyi mikino Nyafurika.
Nyuma y’uyu mukino bari mu rwambariro, imbere y’ubuyobozi bukuru bwa APR FC n’abakinnyi, Talib Abderrahman yavuze ko agomba kujya mu matsinda.
Ati “Twe uyu mukino twamaze kuwibagirwa, ubu turimo gutekereza kuri Zamalek. Njye ngomba kujya mu matsinda, APR FC igomba kujya mu matsinda. Ubu ni ugutekereza kuri Zamalek. Ibi byo ni amateka.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi kuba bwahise bunaha abakinnyi agahimbazamusyi avuga ko ari agahimbazamusyi bakwiriye.
Source : http://isimbi.rw/ngomba-kujya-mu-matsinda-umutoza-wa-apr-fc.html
Leave a Reply