Twari tuzi ko ari intambara mu zindi, twarwaniriraga igihugu – Kagege #rwanda #RwOT

Written by

in

Myugariro wa APR FC, Byiringiro Gilbert yavuze ko ikintu cyabafashije gusezerera Les Aigles du Congo ari uko bazi ko kuyitsinda ari ukurwana ku ishema ry’igihugu.

Hari mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho ejo hashize ku wa Gatanu APR FC yari yakiriye Les Aigles du Congo yabatsinze 1-0 mu mukino ubanza.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasabye ko umukino ubanza n’uwo kwishyura w’iri jonjora utabera muri DR Congo kubera icyorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu hakiyongeraho n’uko umubano w’u Rwanda n’iki gihugu utameze neza aho yari ifite impungenge z’umutekano w’iyi kipe mu gihe yajyayo.

Gusa CAF yaje kubitera utwatsi, itegeka ko APR FC ijya gukina muri DR Congo, byarangiye itsinzwe 1-0.

Kagege yabwiye ISIMBI ko icyabafashije ari uko barwaniriraga igihugu.

Ati “Icyadufashije ni uko twari tuzi ko ari intambara mu ntambara, twarwaniriraga igihugu.”

Yakomeje avuga ko ubu bagiye kwitegura cyane ku buryo bazajya mu matsinda ya CAF Champions League.

Ati “Tugiye kwitegura turebe ko twarenga icyi cyiciro tube twagera mu matsinda.”

Agaruka ku cyo bari babuze mu mukino ubanza, yagize ati “umukino ubanza nta kintu cyabuze, badutsinze kimwe natwe twashyizemo imbaraga turabatsinda.”

Amahirwe menshi ni uko mu cyiciro gikurikiyeho bazahura na Zamalek yo mu Misiri, yavuze ko nayo kuyisezerera bishoboka.

Ati “Birasaba kwitegura neza, tukiga ku ikipe neza, ndakeka twayize neza nayo twayitsinda nta bidashoboka.”

Yashimiye abakunzi b’ikipe ya APR FC ndetse abatura intsinzi kuko niba babafashije cyane kugira ngo bayibone.

Kagege yavuze ko barwaniriraga igihugu

Source : http://isimbi.rw/twari-tuzi-ko-ari-intambara-mu-zindi-twarwaniriraga-igihugu-kagege.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *