Sinakwibagirwa umuntu wanze ko dusangira kuko mfite ubumuga – Kagarara yanditse kirimo amateka ye #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small, yanditse igitabo 'Muraho! Nitwa Kagarara’ gikubiyemo amateka ye, ubuzima bushaririye yanyuzemo ariko akaba ataracitse intege ubu hakaba hari intambwe amaze gutera.

Kagarara ni umwe mu bantu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga bakurikirwa n’abantu benshi kandi bamaze kwandika izina bitewe n’ibikorwa bye, aho agendera ku ntero igira iti 'Disability is not inability', bivuze ngo 'Kuba ufite ubumuga ntibivuze ko udashoboye.'

Yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe, cyamaze no kugera ku isoko, yabwiye ISIMBI ko ubuzima yanyuzemo iyo hataba Imana we nta kintu na kimwe yari kwishoboza byose ari yo yabikoze akaba ari naho yakuye igitekerezo cyo kucyandika.

Ati 'Maze kureba ibyo naciyemo, maze kureba amateka naciyemo, ibyo naciyemo byose byari urugendo rutoroshye, ku giti cyanjye sinari kubyishoboza. Mbaye ndi umuntu w’imbwa naza hano nkavuga ngo ndarenze, Imana niyo irenze.'

Yavuze ko mu buzima bubi bwose yanyuzemo, yajygaga asenga Imana ngo imufashe ntajye mu bibi ahubwo anyurwe na duke yakoreye tubashe kumutunga kandi byagenze neza nta muntu yigeze abangamire cyangwa ngo arye utwo atakoreye.

Yavuze ko ibintu yanyuzemo yabonaga bitazashoboka ko ubuzima arimo uyu munsi yari kubugeraho, gusa kwihangana no kudacika intege ni byo byamufashije.

Ati 'Nk’umuntu nkanjye ufite ubumuga, nk’ibintu naciyemo nabonaga bitazashoboka ariko nkabasha kwihangana ariko nkabicamo, nkabasha kuvuga ngo 'kuva mfite ubumuga ntibivuze ko ntashoboye’, nkarwana nkarwana uyu munsi hakaba hari agatafari kamwe maze guterakaho kugira ngo mbashe kuzamura inzu, ntabwo byari urugendo rworoshye, rwari urugendo rukomeye, hajemo kugucika intege, hajemo abantu bambwira ngo uri iki ngiki ntacyo uzageraho.'

Yakomeje avuga ko iki gitabo ikintu kirimo ari inkuru y’ubuzima bwe ariko izanatanga isomo ku bana bato by’umwihariko abafite ubumuga.

Ati 'Ikintu kiri muri kino gitabo, ni inkuru y’ubuzima bwanjye, si n’inkuru y’ubuzima bwanjye gusa ahubwo ni isomo rizigisha abantu bose ariko by’umwihariko abana bato n’abandi bafite ubumuga.'

Agaruka ku mpamvu yagize ati 'Si inkuru yabaye mpari, ni inkuru yambayeho. Ibirimo si inkuru nabonye ahubwo byambayeho, nzi ukuntu bigoye cyane k’umuntu ufite ubumuga kugira ngo yumve ko agomba kwiyakira, kugira ngo yumve ko aho hantu ari ashobora kuharenga.'

Yavuze ko abafite ubumuga bafite ibintu byinshi bakora ariko ikibazo gihari ukwiyizera bo ku giti cyabo bakumva ko bashoboye.

Kagarara yabwiye abafite ubumuga 'ugomba kumenya ko uko wavutse si wowe wabihisemo, niba waravutse ukisanga umeze uko umeze, si ibintu uri bubyuke ngo ukarabe mu maso bihite bigenda, iga kubana nabyo, nibakubwira ngo dore uko kimeze uvuge ngo ariko uzi ko ndi mwiza kuruta abandi bantu bose.'

Ashton Small cyangwa Kagarara avuga ko hari abana benshi yafashije bagasubira ku ishuri, hari abumvise inkuru ye ikabafasha. Yasabye ababyeyi kandi kwita ku bana babo ntibatume biheba.

Yavuze ko uko abana bahezwa mu muryango ari kimwe mu bituma biheba cyane, bikabica no mu mitekerereze bakumva ko badashoboye.

Ati 'Icyo nshimira Imana, mu rugo ntibigeze bampeza, ariko nko mu baturanyi no gusangira ntibyashobokaga. Ni yo nkuru yambayeho ntazibagirwa, nigeze kujya gusangira n’umuntu andebye aravuga ngo ntitwasangira. Baranyarurira nicara hanze yicara mu nzu.'

Igitabo 'Muraho! Nitwa Kagarara' yasohoye kopi 35 ubu nibyo biri ku isoko akaba ateganya kukimurikira kumugaragaro tariki ya 26 Nzeri 2027 muri Kigali Convetion Center.

Kagarara yanditse igitabo kivuga ku buzima

Source : http://isimbi.rw/sinakwibagirwa-umuntu-wanze-ko-dusangira-kuko-mfite-ubumuga-kagarara-yanditse.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *