U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw'isanzure, aho igihugu cyifuza kugira uruhare rugaragara mu gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri satellite mu iterambere ry'ubukungu, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, guhangana n'ibiza ndetse n'umutekano.
Ibi biri mu byaganiriweho mu nama mpuzamahanga ya mbere yibanda ku isanzure iri kubera i Paris mu Bufaransa ku wa 9 n'uwa 10 Nzeri 2026. Iyi nama yahuje abayobozi, abashakashatsi n'abahagarariye ibihugu bitandukanye, baganira ku hazaza h'urwego rw'isanzure, umutekano warwo, amahirwe y'ubukungu ndetse n'amategeko arugenga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika biri kugaragaza ubushake bwo gushora imari muri uru rwego.
Kuva hashyirwaho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iby'Isanzure mu 2020, u Rwanda rwagiye rushyira imbere gahunda zigamije kongera ubushobozi bwo gukusanya no gukoresha amakuru atangwa na satellite.
Kimwe mu bimenyetso by'iyi gahunda ni sitasiyo yo ku butaka yubatswe i Rwamagana, mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Iyi sitasiyo ifite antene ifite umurambararo wa metero icyenda, ikaba ifasha mu kwakira amakuru aturuka kuri satellites no kuyasesengura.
Aya makuru ashobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, imicungire y'ibiza, igenamigambi ry'imijyi, imikoreshereze y'ubutaka, amazi, ibidukikije ndetse no gukurikirana imihindagurikire y'ikirere.
Abashinzwe uru rwego bavuga ko gukoresha amakuru ya satellite bituma u Rwanda rushobora kubona amakuru menshi ku buso bunini kurusha uko byakorwa hifashishijwe ibikoresho byo ku butaka byonyine.
Sitasiyo yo ku butaka i Rwamagana ntabwo ari igikoresho cyo kwakira amakuru gusa, ahubwo u Rwanda ruyibonamo n'amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga ry'isanzure.
Muri Kamena 2026, iyi sitasiyo yabaye iya mbere muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara yahawe icyemezo n'ishyirahamwe mpuzamahanga rihagarariye ibikorwa bya teleport, World Teleport Association.
Ibi byongera amahirwe yo kugira ngo u Rwanda rutange serivisi ku bakoresha satellite, haba mu karere no hanze yako.
U Rwanda kandi ntirushaka kugarukira ku kwakira amakuru aturuka mu isanzure. Nyuma yo kohereza satellite ya mbere mu 2019, igihugu gifite gahunda yo kongera kohereza ibindi byogajuru mu myaka iri imbere.
Leave a Reply