Miliyari 30 Frw yishyuwe nk'ingurane ku mitungo y'ahari kwagurwa umuhanda Giporoso-Masaka – #rwanda #RwOT

Written by

in

RTDA yavuze ko imitungo isaga 530 ari yo yagenwe ko igomba kwishyurwa kubera ibikorwa byo kwagura uyu muhanda. Umushinga wose uzatwara amafaranga arenga miliyari 130 Frw, aho uzaba ugizwe no kuvugurura umuhanda ufite uburebure bwa kilometero 10,4.

Uyu muhanda uri mu mishinga yatewe inkunga mu rwego rw'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'imijyi. U Bushinwa bwatanze miliyari 95 Frw, mu gihe Guverinoma y'u Rwanda izatanga miliyari 35 Frw mu bikorwa bitandukanye by'uyu mushinga.

Imirimo izakorwa ikubiyemo kwagura ibice by'umuhanda, kubaka ibiraro, imiyoboro y'amazi, amatara yo ku muhanda, ndetse no kunoza uburyo bwo gucunga urujya n'uruza rw'ibinyabiziga. Igice cya mbere gifite kilometero 1,37 kizavugururwa kivuye ku muhanda w'imirongo ibiri ugahinduka umuhanda w'ibisate bine, mu gihe ikindi gice cya kilometero 9,04 na cyo kizagurwa kigahinduka umuhanda w'ibisate bine.

Ubundi imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, izamara amezi 30, ni ukuvuga imyaka ibiri n'igice.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu yasabye
abazagira uruhare mu kwagura no kuvugurura uyu muhanda gushyiramo imbaraga ku buryo bashobora gusoza iyi mirimo mbere y'amezi 20 cyangwa 15.

Ati 'Hari ibiteganywa mu masezerano y'uko umuhanda ugomba kurangira mu mezi 30 ariko turasaba kandi birashoboka mu bufatanye bwacu n'abagiye kutwubakira y'uko byihutirwa abantu bakabirangiza mu gihe gito gishoboka kugira ngo abaturage, abakoresha uyu muhanda haba abajya ku kazi, abajyana abana ku ishuri n'abandi bongere kuwukoresha.'

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko yishimiye ko ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'iyu Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi no gushyigikira iterambere rirambye ry'igihugu bukomeje gukomera binyuze mu mishinga itandukanye.

Mu minsi ishize Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yashyikirije Minisiteri y'Ubuzima Ibitaro bya Masaka bivuguruye, bizimukiramo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Ati 'Mu bitaro niho abantu bivuriza indwara zitandukanye bikaba byabafasha kurinda ubuzima bwabo ikindi ni uyu muhanda twatangije kumugaragaro ibikorwa byo kuwubaka ukaba uteganyijwe ko uzagira uruhare mu izamuka ry'ubukungu bw'igihugu.'

Imitungo y’ahari kwagurirwa umuhanda Giporoso-Masaka yishyuwe arenga miliyari 30 Frw


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-30-frw-yishyuwe-nk-ingurane-ku-mitungo-y-ahari-kwagurwa-umuhanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *