Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 22 Frw mu cyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Muri iki cyumweru u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9.145.

Ikawa ni yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo gihe, aho zari toni 961 zinjije miliyoni 6,67 z'Amadolari. Ibi bituma ikawa ikomeza kuba kimwe mu bicuruzwa by'ingenzi mu byinjiriza igihugu amadovize menshi.

Icyayi cyinjirije igihugu miliyoni 1,28 z'Amadolari, nyuma yo kohereza mu mahanga toni 419. Imboga nazo zinjije 991.055 $, aho toni 270 zazo zoherejwe ku masoko yo mu mahanga.

Ku rundi ruhande, toni 364 z'imbuto zoherejwe mu mahanga zinjiza 454.980$. Izi mbuto zagurishijwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Buholandi no mu bihugu bya Afurika.

Indabo na zo zoherejwe ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza, aho toni 10 zazo zinjije 50.898 $. Ibikomoka ku matungo byo byinjije 425.294 $ nyuma yo kohereza toni 295, ahanini ku masoko yo muri Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda menshi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-arenga-miliyari-22-frw-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *