Umutoza w’abanyezamu, Ndayishimiye Eric Bakame n’umutoza wongereraga imbaraga abakinnyi, Niyonkuru Ramadhan Boateng bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, bakuwe mu mwiherero w’iyi kipe bitunguranye barasimbuzwa.
Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 imaze iminsi mu mwiherero aho barimo gushaka abakinnyi bazakina CECAFA y’abato izabera i Kigali mu Kwakira 2026.
Iyi kipe iyobowe na Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru na Alain Kirasa umwungirije, bari bamaranye igihe na Ndayishimiye Eric Bakame nk’umutoza w’abanyezamu na Niyonkuru Ramadhan benshi bazi nka Boateng nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akazi asanzwe akora no muri Mukura VS.
Aba batoza bakaba basimbujwe aho Bakame yasimbujwe Amir Khan, umutoza w’abanyezamu b’Intare FC n’aho Boateng asimbuzwa Nshimiyimana Amdoun usanzwe ari umutoza wungirije muri Marine FC akaba ari bo bagiye gukomeza akazi batangiye.
Amakuru avuga ko aba batoza bongewemo bari basanzwe ari bo bahawe akazi ariko kuko umwiherero wari utaratangira ku buryo bwemewe bari basabye Boateng na Bakame kuba baza gufasha mu myitozo kuko abandi bari bataraboneka.
Source : http://isimbi.rw/boateng-na-bakame-bakuwe-mu-ikipe-y-igihugu-bitunguranye.html
Leave a Reply