Amavubi yageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’Igihugu y’abatrengeje imyaka 20 yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera muri Côte d’Ivoire, nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 32-16.

Wari umukino usoza Itsinda A wabereye muri Salle Polyvalente ya Abidjan ejo hashize ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026.

Izi ngimbi z’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 36-25 zigatsinda Côte d’Ivoire ibitego 30-25 zasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo zigere muri 1/4.

Baje kwitwara neza batsinda Zimbabwe ibitego 32-16 bahita babona itike ya 1/4 aho bazamutse ari aba kabiri n’amanota 4 muri iri tsinda A inyuma ya Côte d’Ivoire ifite 6.

Amavubi U23 yageze muri 1/4

Uyu munsi u Rwanda ruraza gukina umukino wa 1/4 na Angola saa 14h30′ ku isaha y’i Kigali mu Rwanda.

Source : http://isimbi.rw/amavubi-yageze-muri-1-4-cy-igikombe-cya-afurika.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *