Umutoza w’abanyezamu, Ndayishimiye Eric Bakame n’umutoza wongereraga imbaraga abakinnyi, Niyonkuru Ramadhan Boateng bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, bakuwe mu mwiherero w’iyi kipe bitunguranye barasimbuzwa.
Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 imaze iminsi mu mwiherero aho barimo gushaka abakinnyi bazakina CECAFA y’abato izabera i Kigali mu Kwakira 2026.
Iyi kipe iyobowe na Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru na Alain Kirasa umwungirije, bari bamaranye igihe na Ndayishimiye Eric Bakame nk’umutoza w’abanyezamu na Niyonkuru Ramadhan benshi bazi nka Boateng nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akazi asanzwe akora no muri Mukura VS.
Amakuru avuga ko ku itegeko rya Visi Perezida wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine urimo ukora nk’umuyobozi wungirije wa FERWAFA kuko Shema Ngoga Fabrice afunzwe, aba batoza baje gusimbuzwa.
Ni icyemezo atumvikanyeho na benshi mubo bakorana kuko nta mpamvu ihari igaragara yo kubasimbuza.
Aba batoza bakaba basimbujwe aho Bakame yasimbujwe Amir Khan, umutoza w’abanyezamu b’Intare FC n’aho Boateng asimbuzwa Nshimiyimana Amdoun usanzwe ari umutoza wungirije muri Marine FC akaba ari bo bagiye gukomeza akazi batangiye.
Source : http://isimbi.rw/bakame-na-boateng-bakuwe-mu-ikipe-y-igihugu-bitunguranye.html
Leave a Reply