Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bageze muri Australia aho bafite ibitaramo bitatu.
Igitaramo cya mbere aba bahanzi bazakora kizabera mu Mujyi wa Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026 babone gukomereza mu kizabera i Melbourne ku wa 19 Nzeri 2026 basoreze ibitaramo byabo i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.
African Gospel Echoes yateguye ibi bitaramo yahisemo aba bahanzi baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo guhuza Abanyafurika binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka “Yambaye Icyubahiro”, “Mbwira Ibyo Ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Ijwi Rinyongorera”, “Sinzakwitesha”, “Wemere Ngushime” n’izindi nyinshi.
Adrien Misigaro yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Ntacyo Nzaba”, “Niyo Ndirimbo”, “Nkwite Nde”, “Nkurikira” n’izindi.
Source : http://isimbi.rw/adrien-misigaro-na-richard-nick-ngendahayo-bageze-muri-australia.html
Leave a Reply