Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sherrie Silver yavuze ko impamvu atarashaka umugabo ari uko adakunze guhura nabo cyane kandi ngo iyo agize uwo yiyumvamo ahita amuhunga.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, asubiza umuntu wari umubajije impamvu adafite umugabo.
Sherrie Silver yavuze ko iki kibazo akunda kukibazwa ariko na we atazi impamvu kuko ni umuntu udahura n’abagabo cyane ariko n’iyo bahuye baba baganira akazi gusa.
Ati “Abantu bakunze kumbaza impamvu ntarashaka. Mu by’ukuri, sinjya mpura n’abagabo benshi, kandi iyo mpuye na bo akenshi ibiganiro byacu biba bifitanye isano n’akazi. Nanone ndi umuntu ugira isoni cyane kandi rimwe na rimwe nkagira n’uburyo bwo kwitwara butanoze mu gihe ndi kumwe n’umuntu mushya.'
Yakomeje avuga ko iyo abonye umuhungu akumva aramukunze ahita yigira busy ikindi ngo bamubwiye ko abanyarwanda bamutinya.
Ati 'Iyo mbonye umusore mwiza, mpita mva aho ndi, nkajya gushaka ikindi kintu nkora gituma mpuga (busy). Musengere mwese. Hari uwambwiye ngo niba nshaka kubona umugabo nkwiye kumara igihe gito mu Rwanda kuko abagabo bo mu Rwanda barantinya.”
Uyu mubyinnyi kandi abona kuba atabona umwanya uhagije wo kuba yagira umuntu bagirana umubano wihariye kuko ahora mu ngendo kubera imiterere y’akazi ke ari kimwe mu bituma ashobora kuba atajya mu rukundo.
Leave a Reply