Icyerekezo cy'uburezi bw'u Rwanda mu myaka itanu mu mboni za Minisitiri Nsengimana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu bihe bitandukanye hagiye hakorwa impinduka mu burezi zigamije kuzamura ireme ry'uburezi, kugeza ku zitangiranye n'umwaka w'amashuri wa 2026/27 zijyanye no kuzamura urwego rw'abarimu bigisha mu mashuri abanza bakazagera ku rwego rwa kaminuza mu bihe biri imbere

Hari kandi ibikorwa byunganira integanyanyigisho byagaragaye ko iyo bigenewe umwanya bifasha umunyeshuri gufata neza no gukoresha mu buzima busanzwe ibyo yigishwa na mwarimu.

Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yabwiye IGIHE ko iyo urebye impinduka ziri gukorwa mu burezi, mu myaka itanu iri imbere abana bazaba barangiza imyaka itatu ya mbere bazi gusoma no kwandika.

Ati 'Mu myaka itanu, ni uko umwana azajya arangiza umwaka wa gatatu w'amashuri abanza azi gusoma, azi kwandika, mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, azi kuvuga Icyongereza ku buryo avuga akaganira n'umuntu bakumvikana, akaba ashobora gukora imibare yo kuri rwa rwego rw'amashuri abanza mu mwaka wa gatatu kandi akaba asobanukiwe na siyansi kuri urwo rwego.'

Isuzuma ry'imyigire mu mashuri yo mu Rwanda, Learning Achievement in Rwandan Schools 2025, LARS 2025 rigaragaza ko mu gusoma igika cy'amagambo akurikiranye, 70,8% bageze kuri icyo gipimo, bafite impuzandengo y'amagambo 45 ku munota.

Ariko ikibazo gikomeye kigaragara mu gusobanukirwa. Ku rwego rw'igihugu, 43,6% gusa by'abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ni bo bashoboye gusubiza neza nibura ibibazo bitandatu muri birindwi byo gusobanukirwa ibyo bari bamaze gusoma.

Minisitiri Nsengimana ati 'Ariko cyane cyane gusoma kwandika, kumva ibyo yasomye mu Cyongereza no mu Kinyarwanda. Tubigezeho ku buryo umwana wese urangije mu mwaka wa gatatu w'abanza aba yabigezeho, icyo gihe tuzaba duhagaze neza. Ikindi ni uko umwana uzaba urangije amashuri abanza azaba afite umusingi ufatika wo kugira ngo ashobore kwiga amashuri yisumbuye ndetse na wawundi urangije amashuri yisumbuye ashobore kuba ari umuntu ushobora kujya kuri kaminuza akihitiramo icyo yiga, akacyiga akagitsinda, akajya mu kazi kandi agakora bishimishije.'

Yasobanuye ko n'utagiye muri kaminuza agahita ajya mu kazi, ari uwize TVET, agomba kujya arangiza akora ibintu bifite ireme.

Ati 'Ari na wawundi wiga amasomo asanzwe agakora ibintu bifite ireme, ari wawundi wize ubuforomo cyangwa ibaruramari agakora ibintu bifite ireme.'

'Kugira ngo uvemo ufite ubumenyi muri ibyo byiciro byose, icyo gihe ni bwo tuzavuga ko twateye intambwe mu kuzamura ireme ry'uburezi. Mu myaka itanu ndakeka ko ibi twavuze dushaka ko umwana urangije umwaka wa gatatu w'amashuri abanza, wawundi urangije amashuri abanza agiye mu yisumbuye, wawundi urangije ayisumbuye agiye muri kaminuza, ibyo tugomba kuba twabigezeho mu myaka itanu.'

Mu mpinduka zakozwe mu burezi harimo kuzamura imyaka abiga mu mashuri nderabarezi ku buryo bazajya biga imyaka itanu bakarangiza bafite A1.

Ati 'Nubwo tuzaba tutararangiza kuko ba barimu bazaba batangiye kuza bafite A1 ariko na babandi basanzwe bigisha na bo bazaba bageze kuri iki cyiciro rero ireme ry'uburezi rizahita rizamuka. Na kaminuza izajya isohora abantu atari abo abantu binubira ahubwo ari abantu baza bafite n'ubumenyi bugaragara ku buryo ahita atangira gutanga umusaruro.'

Kaminuza zizajya zerekana abo zigisha aho bajya

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kuva mu 2026, kaminuza zigomba kujya zikora intonde z'abanyeshuri bazo barangije bari mu mirimo cyangwa abayihangiye.

Ati 'Ubu kaminuza zose zigiye kujya zikora igenzura ku banyeshuri zigishije kugira ngo zerekane nko mu mezi atatu, atandatu, mu mezi icyenda bamenye muri ayo mezi muri abo barangije ni bangahe babonye akazi? Ni bangahe bihangiye umurimo? Noneho babigeze kuri HEC na yo ibitangaze, ababyeyi, abanyeshuri n'abandi barebe uburyo buri kaminuza ikora n'abayivuyemo umusanzu batanga mu guteza igihugu imbere. Bizatuma n'ibyo bigisha kuri kaminuza turushaho kubikora mu buryo bufatanyije n'abikorera cyangwa se akazi bazajya gukora bitume n'ako kazi bajya kugakora bagateze imbere.'

Abanyamahanga biga muri kaminuza zo mu Rwanda muri Kamena 2026 barengaga ibihumbi 13.

Kugeza mu 2024/25 mu Rwanda habarizwaga amashuri makuru na kaminuza 39 zivuye kuri 37 mu mwaka wari wabanje.

Mu myaka 10 iri imbere u Rwanda MINEDUC iteganya ko abantu bajya muri kaminuza bazaba ari benshi kandi abanyamahanga na bo bakiyongera.

Ati “Ubu hari abanyamahanga biga mu Rwanda barenga ibihumbi 13 muri za kaminuza z'u Rwanda ariko turashaka ko uwo mubare wiyongera ku buryo u Rwanda ruzaba ahantu abantu bose bifuza kujya kwiga. Aho ni mu cyiciro cya kaminuza ariko nanone abenshi bazaba ari Abanyarwanda.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu myaka itanu iri imbere abanyeshuri barangiza amashuri bazajya baba bafite ubumenyi bujyanye n’umwaka bagezemo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyerekezo-cy-uburezi-bw-u-rwanda-mu-myaka-itanu-mu-mboni-za-minisitiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *