Iyo nkota yahawe Perezida Kagame mu musangiro yakiriwemo na Sultan Haitham mu Ngoro ya Al Hosn ku wa 7 Nzeri 2026, aho abayobozi bombi bahererekanyije impano z'urwibutso. Oman yatangaje ko uko guhererekanya impano kwagaragazaga 'ubucuti bwimbitse n'umubano ukomeye' hagati y'ibihugu byombi.
Perezida Kagame yahaye Sultan Haitham impano y'inkoni ya kinyarwanda iriho amasaro. Mugenzi we, yamuhaye inkota.
Nubwo ubuyobozi bwa Oman butigeze butangaza ku mugaragaro icyo inkota yahawe Perezida Kagame isobanura by'umwihariko, ifite umwanya ukomeye mu mateka y'icyo gihugu.
Ikirango cy'Igihugu cya Oman kigizwe n'inkota ebyiri zisobekeranye, hejuru yazo hari inkota ngufi igoramye izwi nka khanjar. Icyo kimenyetso gikomoka ku kirango cy'Ubwami bw'ingoma ya Al Bu Said, imaze kuyobora Oman kuva mu kinyejana cya 18, mbere y'uko gihinduka kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga igihugu.
Ingoma ya Al Bu Said yashinzwe mu 1744 na Ahmad bin Said Al Busaidi, wabaye Imam wa Oman, ashyiraho urufatiro rw'umuryango w'ubwami Sultan Haitham abarizwamo kugeza uyu munsi.
Muri ayo mateka, inkota ntiyabaye gusa ikimenyetso cy'intambara. Yagiye ihuzwa n'ububasha, icyubahiro, ubwigenge bw'igihugu n'indangagaciro z'Abanya-Oman. Inkota gakondo na khanjar byakomeje kugaragara mu mihango ikomeye, ku bimenyetso by'igihugu no mu buryo Oman igaragaza umurage wayo.
Ni muri urwo rwego inkota yahawe Perezida Kagame ishobora gusobanurwa mbere na mbere nk'ikimenyetso cy'icyubahiro, aho Oman yahaye umukuru w'igihugu wayisuye ikintu gifitanye isano ikomeye n'amateka n'indangamuntu byayo.
Si ubwa mbere Sultan Haitham ahaye inkota umuyobozi ukomeye w'igihugu cy'amahanga.
Mu 2022, yahaye Umwami Philippe w'u Bubiligi inkota mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka kandi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, na we yahawe inkota ya Oman na Sultan Haitham nyuma y'uko abayobozi bombi bahererekanyije imidali n'impano z'urwibutso.




Leave a Reply