Al Hilal SC yemeye korohereza Rayon Sports kwimura amasaha y’umukino wayo na Aigle Noir nyuma y’uko aya makipe yisanze agomba gukinira ku kibuga kimwe, umunsi umwe n’amasaha amwe.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026 nibwo Al Hilal SC izakira Aigle Noir yo mu Burundi ni mu gihe na Rayon Sports izakina na Panthere Sportive yo muri Cameroun.
Iyi mikino yose yo kwishyura y’imikino Nyafurika ikaba iteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro aho yari no ku isaha imwe.
Haje kubaho ikibazo aho muri CAF Al Hilal SC yatanze ko izakinira muri Stade Amahoro ni mu gihe Rayon Sports yo yari yaratanze ko izakinira Kigali Pele Stadium, nyuma iza guhindura itwara umukino muri Stade Amahoro.
Yaje gusaba Al Hilal SC ko yakwimura amasaha igakina saa 15h ariko mu nama yahuje aya makipe ejo hashize, yabiteye utwatsi ibabwira ko bidashoboka ni mu gihe na Rayon Sports nayo itabikozwa guhindura isaha.
Ibiganiro bikaba byaje gukomeza aho kugeza ubu Al Hilal SC yemeye kuzana umukibi saa 15h00′ maze Rayon Sports ikaba izakina nyuma saa 18h00′.
Source : http://isimbi.rw/al-hilal-sc-yemeye-korohereza-rayon-sports.html
Leave a Reply