Iyi gahunda yatangijewe na Leta y'u Rwanda igamije kuvugurura umutekano w'amakuru y'abaturajye, kwihutisha serivisi ndetse no gutuma umuturage agenzura akanemeza uwemerewe kubona amakuru ye bwite.
Kuva iyi gahunda yatangizwa mu gihugu hose, hari bamwe mu baturage kugeza magingo aya bari baracikanywe no kwifotoza ngo bajye muri iyo .
Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site imwe ya Gikondo aho abacikanwe bose bari i Kigali bashobora kugana kugira ngo bafashwe.
Bamwe mu baturage basanzwe kuri iyo site ya Gikondo batangarije RBA ko bishimiye kuba NIDA yabahaye andi mahirwe yo kwifotoza nyuma yaho ubushize bari bacikanywe kubw'impamvu zitandukanye.
Umwe yagize ati ” Birashimije kuba bongeye kuduha amahirwe yo kwifotoza. Ubu nari nziko bizansaba kujya mu ntara aho iyi gahunda itaragera ariko kuba babigaruye ni amahirwe kubari i Kigali'.
Undi nawe yasobanuye ko ubwo baheruka gufotora i Kigali we yari yaragiye mu ntara aza gusubira i Kigali gahunda yararangiye.
Yashishikarije n'abandi batarifotoza gufatirana aya mahirwe NIDA yongeye gutanga.
Ati ” Ndashishikariza abantu kwifotoza kuko ni ingenzi kubera ko buri munyarwanda akwiriye kugira ikimuranga kandi ntakindi cyamuranga uretse indangamuntu”.
Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, Umulisa Munyankindi Arcesta yakanguriye abandi bacikanwe kugana amasite azashyirwaho mu gihugu maze abakozi ba NIDA bakabafasha.
Yakomeje avuga ko umuntu aho ari hose mu gihugu yemerewe kujya kuri site imwegereye agafashwa.
Ati ” Aho waba utuye hose waba warahavukiye cyangwa utarahavukiye wemerewe kuhibaruriza. Hari n'abandi bavuga ko badafite nimero z'indangamuntu z'ababyeyi ariko ibyo si ikibazo kuko iyo ugeze kuri site abakozi ba NIDA bagufasha kuzibona”.
Mu bipimo bifatwa harimo; ifoto y'isura, ibikumwe, imboni ndetse n'umukono gusa abana bari munsi y'imyaka itanu bo bafotorwa isura gusa, mugihe abafite itandatu kugeza kuri 15 nta mukono batanga.
Gahunda yo kwifotoza mu mujyi wa Kigali yari yatangijwe kumugararo kuwa 7 Gashyantare 2026. Byari biteganyijwe ko izamara ibyumweru birindwi, bivuze ko yari gusozwa taliki 4 Mata 2024. Gusa byagaragaye ko hari abo iyi gahunda yasojwe batarifotoza.
NIDA ivuga ko guhera taliki 8 Nzeri 2026 iyi gahunda izakomereza mu tundi turere twa Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru, igakomereza mu karere ka Rusizi guhera taliki 14 Nzeri ikazasorezwa mu turere twa Musanze, Burera na Rubavu.
Kugeza ubu NIDA itangaza ko abagera kuri miliyoni umunani n'ibihumbi 300 ari bo bamaze gutanga imyirondoro yabo kugeza mu mpera z'ukwezi kwa Kanama.

Leave a Reply