Kidum yatabarije Abarundi n’Abanyarwanda baba muri Kenya #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi w’Umurundi, Kidum Kibido yatabarije Abanyarwanda n’Abarundi barimo guhohoterwa muri Kenya.

Muri Kenya hamaze iminsi ibikorwa byafashwe nk’urugomo aho ibikorwa byinshi b’abanyamahanga muri iki gihugu bisenywa.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Abarundi n’Abanyarwanda batamerewe neza muri Kenya.

Ati “Ndi umurindi, kuri ubu ndi mu bitaramo bizenguruka Canada. Kenya ni mu rugo guhera mu 1995 kandi nahisemo kuba Umunya-Kenya n’umutima wanjye wose, umugore wanjye ni Umunya-Kenya kandi twasezeranye byemewe n’amategeko dufite abana ubu bari ku ishuri muri Kenya.”

Yakomeje avuga ko amafoto arimo kwakira avuye Nairobi ata meze atazi icyo Abarundi n’Abanyarwanda bakoze.

Ati “Amafoto ndimo nakira avuye Nairobi ntabwo ari ari meza. Ni iki Abarundi n’Abanyarwanda bakoze kugira ngo bafatwe uku? Amandazi, icyayi n’ikawa ni icyaha? Ambasade ikwiye guhagarara ku bantu bacu byibuza bakagera mu rugo amahoro n’icyubahiro?”

Yakomeje avuga ko afite imodoka ijyamo abantu 11 yayitanga ikajya igeza abantu mu ngo zabo.

Kidum kandi yasabye Imana gufasha Abarundi niba koko izi ko hari ikintu yigeze afasha abantu ku mushahara muke ahembwa.

Yakomeje avuga ko abizi neza bishobora kumutwara ubuzima ariko ngo bibe.

Ati “Ndabizi ko bishobora kuntwara ubuzima ariko ntacyo bibe. Abarundi mu Burundi ntimugire Umunya-Kenya mukoraho mu Burundi. Ntimwibeshye kuko abandi barimo kugukorera ibintu bibi. Abantu babiri bayobye ntibyahinduka ukuri.”

Yasoje avuga ko ibintu biri Politike byakemurwa mu buryo bwa Politike bitavanzwemo abasivile.

Kidum yatabarije Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Kenya

Source : http://isimbi.rw/kidum-yatabarije-abarundi-n-abanyarwanda-baba-muri-kenya.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *