Urugendo rw'akazi Perezida Kagame, agiye kugirira muri Oman, ruje mu rwego rwo gukomeza inyungu zihuriweho mu guteza imbere umubano w'ibihugu byombi no kongera ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n'ishoramari, bikaba intangiriro y'andi mahirwe mashya y'ubufatanye hagati ya Oman n'u Rwanda.
Ibihugu byombi bisangiye amateka ashingiye ku mubano wa kera Oman yagiranye n'Afurika y'Iburasirazuba, aho mu binyejana byashize wagize uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, ibikorwa by'ubutabazi n'umuco.
Aya mateka ni umusingi w'umubano umaze igihe hagati ya Oman n'u Rwanda, ushingiye ku kubahana, ubufatanye no kuba impande zombi ziteguye kubyaza umusaruro amahirwe mashya y'imikoranire mu gihe kizaza.
Ibihugu byombi byakomeje ibikorwa byo gushimangira umubano wabyo binyuze mu ngendo z'abayobozi n'intumwa za Leta zitandukanye.
Nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko muri Oman kuva ku wa 10 kugeza ku wa 11 Mutarama 2026.
Icyo gihe yari ayoboye itsinda ryari rigizwe n'abandi ba minisitiri bane b'u Rwanda, barimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu cy'Iterambere (RDB).
Urwo ruzinduko rwahaye abayobozi b'impande zombi umwanya wo kugirana ibiganiro n'abaminisitiri batandukanye ba Oman, baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano no kunoza imikoranire mu nzego zungura ibihugu byombi.
Hanasinywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi, itumanaho n'ikoranabuhanga, harimo n'ayo RDB yagiranye na Oman Airports Management Company, agamije guteza imbere ubufatanye mu iterambere n'imicungire y'ibibuga by'indege, kungurana ubumenyi no gushakisha amahirwe y'ishoramari ari mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere n'ibikorwaremezo bifitanye isano na rwo.
Hanemejwe kandi ubufatanye mu bijyanye na serivisi z'ubwikorezi bw'ibicuruzwa n'iterambere ndetse n'imicungire y'ibyambu byo ku butaka n'izindi serivisi zijyanye n'uruhererekane rw'ibicuruzwa.
Hari na gahunda y'ubufatanye mu bijyanye n'ibigo bibika amakuru kubika amakuru kuri murandasi, ibikorwaremezo n'imishinga itandukanye ndetse no gufatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.
Mu 2025 Oman n'u Rwanda byasinye amasezerano y'imikoranire agamije guteza imbere ubufatanye mu itumanaho no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Hari mu Nama Mpuzamahanga yigaga ku guteza imberere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano muri Afurika (Global Summit on Artificial Intelligence in Africa) yabereye i Kigali, aho Oman yari yitabiriye.
Mu rwego rwo gushimangira imikoranire mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere, urwo ruzinduko rwanatangarijwemo itangira ry'ingendo z'indege zitaziguye hagati ya Muscat na Kigali.
Sosiyete y'indege ya SalamAir yatangiye ingendo zayo za mbere zitaziguye hagati ya Muscat muri Oman na Kigali ku wa 21 Nyakanga 2026.
Hemejwe ko indege z'iki kigo zizajya zikora ingendo ebyiri buri cyumweru. Ibi byongereye uburyo bwo kugenderanirana hagati y'ibihugu byombi ndetse biteza imbere ubukungu, ubukerarugendo n'ishoramari.
Ku rwego rwa politiki, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Oman, Sayyid Badr bin Hamad Al Busaidi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda i New York muri Nzeri 2025, hari nyuma y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye , mu rwego rwo gukomeza itumanaho hagati y'ibihugu byombi no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
U Rwanda rwimakaje politiki yo guha ikaze abarugana no kubaka ubufatanye n'ibindi bihugu, rwibanda ku guteza imbere amahoro n'umutekano ndetse n'iterambere rirambye.
Umubano warwo n'amahanga ushingiye kuri dipolomasi y'ubukungu, gukurura ishoramari ndetse no kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.
U Rwanda ni umunyamuryango w'imiryango mpuzamahanga n'iy'uturere itandukanye, harimo Umuryango w'Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse n'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (Commonwealth).
Umubano wa dipolomasi hagati ya Oman na Repubulika y'u Rwanda watangiye mu 1982, icyo gihe ba ambasaderi bari bahagarariye ibihugu byombi ntibari bafite icyicaro muri buri gihugu.
Kugeza ubu, Oman ihagararirwa mu Rwanda binyuze kuri Ambasade yayo iri i Nairobi muri Kenya, mu gihe u Rwanda ruhagararirwa muri Oman binyuze kuri Ambasade yarwo iri i Cairo mu Misiri.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman rwitezweho gukomeza gushimangira umubano w'ubukungu hagati y'ibihugu byombi no kongera ubucuruzi, bigizwemo uruhare n'amasezerano y'ubufatanye yasinywe.
Hari amahirwe menshi y'ubufatanye n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ingufu, ingufu zisubira, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibyambu byo ku butaka, ibibuga by'indege, kwakira abashyitsi, ubuvuzi ndetse n'uburezi.
Umubano mu by'ubukungu n'ubucuruzi hagati ya Oman n'u Rwanda wagiye utera intambwe umunsi ku wundi ugizwemo uruhare n'ibirimo ibigo birenga 80 byo muri Oman byitabiriye Imurikagurisha ry'ibicuruzwa bya Oman (Oman Products Exhibition – OPEX 2020) ryabereye i Kigali muri Werurwe 2020, rigamije guteza imbere ubucuruzi no gushaka amasoko mu Rwanda.
Icyo gihe hasinywe amasezerano y'ubucuruzi, harimo aya Tatronk Middle East Technical Services na Al Rashidi General Trading Company, ajyanye no kohereza mu Rwanda igicuruzwa cya 'Oman Tak'.
Andi yasinywe hagati ya National Pharmaceutical Industries Company na Sun Enterprises Rwanda, ajyanye no guteza imbere ubuzima.
Mu bihe byashize, ubukungu bw'u Rwanda bwashingiraga cyane ku buhinzi, ku bihingwa by'ingenzi birimo ikawa, icyayi, ibigori n'ibirayi.
Icyakora u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rwa serivisi, cyane cyane ikoranabuhanga, ubukerarugendo na serivisi z'imari, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y'Icyerekezo 2050, izasiga Rwanda ruri mu bihugu bikize ku Isi.
U Rwanda rutanga amahirwe y'ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, kwakira abashyitsi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ikoranabuhanga mu itumanaho, inganda, ingufu, imiti, ndetse n'iterambere ry'ibyanya by'inganda.
Kwihutisha umubano hagati ya Oman n'u Rwanda bitanga umusingi mwiza wo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu gihe kiri imbere, hifashishijwe amahirwe ari mu bucuruzi, ishoramari, ingufu, ubwikorezi, ikoranabuhanga n'ubukerarugendo.
Oman ni igihugu kiri mu Burasirazuba bwo Hagati, kikagira umurwa mukuru witwa Muscat ari na ho indege ziva i Kigali zizajya zihagarara.
Ifite ubuso bungana na kilometero kare 309.500, mu gihe kugera muri Gicurasi cyari gituwe n'abaturage miliyoni 5,3 bagizwe ahanini n'abanyamahanga bangana na kimwe cya kabiri.
Abanyamahanga bagize igice kinini cy'abakozi bayo, cyane cyane mu bwubatsi, ubuzima, ubukerarugendo, ubwikorezi n'ibindi.
Oman ni igihugu gikora ku muhora wa Hormuz umaze igihe udakora neza kubera intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran. Nyamara unyuzwamo hafi 20% y'ibikomoka kuri peteroli bikenerwa ku Isi hose.
Ururimi rwemewe runakoreshwa cyane ni Icyarabu, ariko Icyongereza gikoreshwa cyane mu bucuruzi no mu bukerarugendo.
Ifaranga ryo muri Oman ryitwa 'Omani Rial riri muyihagazeho ku Isi kuko ifaranga rimwe ringana n'arenga 3.800 Frw. Iki gihugu kiyoborwa n'Umwami Haitham Bin Tarik.
Kuri ubu umusaruro mbumbe w'igihugu mu 2024 wabarirwaga hafi miliyari 107$ kandi ubukungu bwacyo bushingiye kuri peteroli na gaz nubwo igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibikorwaremezo, ubwikorezi n'ibyambu, ingufu zisubira.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomeje-kugira-u-rwanda-na-oman-nk-agati-k-inkubirane
Leave a Reply