Ibi yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, mu masengesho y'abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast', yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, agamije gusabira igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda ari imyitwarire y'abantu ituma kubaka umuryango bigenda bitakaza agaciro, aho bamwe batinya cyangwa bagahunga inshingano zijyanye no kwiyemeza kubana.
Yavuze ko muri iki gihe abantu benshi bagenda bafata gushaka no kwiyemeza kubana nk'amahitamo ashobora gutegereza kugeza umuntu amaze kugera ku bindi byifuzo bye.
Ati 'Gushaka bigenda birushaho gufatwa nk'amahitamo, cyangwa nk'ikintu umuntu agomba gukora ari uko amaze kubanza kuzuza ibindi byose yifuza kugeraho. Urugero ni nko kurangiza amashuri, kubona akazi keza, kwishyura amadeni yose n'ibindi.'
Yakomeje avuga ko iyo umuntu amaze kugera kuri ibyo byose, rimwe na rimwe muri uko gutegereza ubushake bwo kwiyemeza gushaka bushobora kugenda bugabanuka.
Yavuze ko ibi bigaragaza imwe mu mpinduka ziri mu mibanire y'abantu muri iki gihe.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubu abantu bahaye umubano amazina atandukanye arimo abizwi nka 'situationship' ndetse n'ibyiciro bitandukanye by'umubano nko kuvugana, kuganira, gukundana, hakabona kubaho ibyo gushaka.
Yagaragaje ko urubyiruko rwahawe amahirwe yo kuyobora no guhabwa inshingano zitandukanye ariko ababyeyi basa n'abibagiwe gukomeza kurwigisha uburere no gufata inshingano.
Ati 'U Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko, ruhabwa inshingano mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ho gusa no mu bikorera higanjemo urubyiruko. Icyo cyizere ahanini gishingira ku byo umuntu ashobora kugaragaza aha twavuga nk'amashuri, ubushobozi bwo gutekereza, ubunararibonye, indangagaciro n'ibindi. Kandi byose ni ingenzi cyane.'
Yakomeje agaragaza ko kugira urugo rwiza hari ikindi bisaba kirenze ubuhanga abantu baba bafite mu ishuri no mu kazi.
'Ariko se ibi haba hari icyuho byateye? Ese ntidushobora kuba twaritaye ku mwanya n'ubushobozi ariko ntitugire umwanya wo kubafasha mu gukura mu mico, mu marangamutima no mu mibanire kandi na byo bikenewe kugira ngo umuntu abashe kuba umuyobozi mwiza haba mu rugo cyangwa no mu kazi kandi? Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi ariko iyo bigeze mu rugo imibanire yawe n'uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe, kurinda ubumwe bw'umuryango mu gihe kibibazo ntabwo kugira ubwenge gusa bihagije hakenewe n'izindi mbaraga n'ingangagaciro zirinda umwana.'
Yashimangiye ko 'Niba Umuryango uhamye ariwo musingi igihugu cyubakiraho, inshingano z'urubyiruko ni gukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu, kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho.'
Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije ko nta muntu wubaka ateganya gusenya bityo ugize ibyago urugo rukamunanira bidakwiye kuba bigabanya agaciro ke.
Ati 'Hari ibibazo byagiye bugaragazwa hari n'ibyo nanjye maze iminsi ntekerezaho, ibyo twumvise rero ni igihamya ko tugomba kubiganiraho ko tugomba kubaka imiryango ifite ireme. Ari abubatse cyangwa abari gushaka abo bazabana, urugendo rwo kubaka kuri twese rutangirana n'urukundo, rutangirana no kwizerana. Ntawe uba ateganya ko kubaka bizamugora cyangwa bizagenda nabi ku buryo bishobora no kuvamo gutandukana, ariko uko ubuzima buhora bugenda uko tutabuteganyije, mu guhe bitagenze neza ntibikwiye kuba igipimo cy'agaciro k'umuntu.'
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko ababyeyi bakwiye kwibuka ko nubwo baba bafite inshingano zikomeye mu kazi cyangwa mu buyobozi, iyo bageze mu rugo baba ari ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo.
Yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kubaka ubumwe, amahoro, iterambere no kwiyubaka, ariko ko imiryango ikomeje guhura n'ibibazo birimo ibibazo by'ubukungu, ikoreshwa nabi ry'ikoranabuhanga, ibiyobyabwenge ndetse no kutabona umwanya uhagije wo kurera abana.
Ati 'Mu Kinyarwanda baravuga ngo uburere buruta ubuvuke'. Kubyara umwana ni intangiriro, ariko kumurera, kumuba hafi, kumwereka urukundo, kumwigisha kubaha Imana no kubaha abantu ni umurimo usaba kwihangana no kwitanga.'
Yakomeje avuga ko umwana ashobora kwibagirwa impano yahawe, ariko atazigera yibagirwa umwanya umubyeyi yamuhaye, kumutega amatwi n'urukundo yamugaragarije.
Amasengesho y'abayobozi bakiri bato (Young Leaders Prayer Breakfast) ahuza abayobozi bo mu nzego nkuru z'igihugu zirimo iza Leta, amadini n'amatorero, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abikorera ndetse n'urubyiruko, hagamijwe gusabira igihugu.















Leave a Reply