RIB yerekanye ba Visi Meya babiri mu bantu 39 bakopeje abanyeshuri mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kwerekana abo 39 byabereye ku cyicaro gikuru cy'uru rwego mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 5 Nzeri 2026. Aberekanwe barimo ab'igitsinagabo 27 n'ab'igitsinagore 12 aho ibyaha bose bacyekwaho byakorewe kuri site 254 hirya no hino mu gihugu.

Abafashwe bari mu byiciro bitandatu, barimo abayobozi babiri b'uturere bungirije ndetse n'abashinzwe uburezi mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu.

Abo bayobozi babiri ni Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukanyandwi Janvière n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.

Mu bantu 21 bafashwe mu Karere ka Kirehe, herekanywe 11, muri barindwi bafashwe mu Karere ka Ngoma herekanwa batanu, batatu bafashwe muri Kayonza berekanwa bose mu gihe muri Nyamasheke hafashwe 15 herekanwe 10 naho Rubavu hafashwe abantu 35 herekanwe 10.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahishuye amwe mu mayeri yakoreshejwe n'abakopeje ibizamini n'imvugo zizimije zoroshyaga icyaha bakabyita nko gufasha abana.

Ati “Uburyo rero bakoze ibi byaha, bitangira babyita ngo 'ni ugufasha abana.' Bakihisha mu mutaka w'icyo bita ngo 'ni ugufasha abana', ariko muri make ni ugukopeza abana […] Abandi bakabyita ngo 'ni ugutekinika', abandi bakabyita ngo 'ni ugukora umuti.'”

Bimwe mu byagaragaye mu iperereza ry'ibanze ni uko mu gukosora ibizamini bya Leta wasangaga nk'abanyeshuri bose babaga babikoreye ku kigo runaka, barahuje ibisubizo yaba mu buryo bw'imibare, amagambo byanditsemo asa, uko bikurikirana, ku buryo n'uwabaga yaranditse igisubizo kitari cyo bataratangira gukopezwa, bamaraga kubwirwa ibisubizo agasiba ibyo yanditse mbere akandika nk'iby'abandi.

Nko mu Karere ka Nyamasheke ho, havumbuwe ikigo cy'amashuri aho umwarimu wabaga ashinzwe kureberera uko abanyeshuri bakora ibizamini, yamaraga kubihabwa, mbere yo kubikwirakwiza mu banyeshuri agahita afotora ibibazo akoresheje telefoni, akabyoherereza ushinzwe isomero akifashisha imashini yo mu isomero akifashisha Ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano (AI) akaribaza ibisubizo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abisobanura yagize ati “Agahita akoresha AI igahita izana ibisubizo, agahita 'a-printinga' impapuro zingana n'ibyumba, ubwo bateguye undi mukozi.”

N'abanyeshuri bifashishijwe mu iperereza

Umuvugizi wa RIB yavuze ko mu gukora iperereza kugira ngo aberekanwe bafatwe, hanifashishijwe n'ubuhamya bw'abanyeshuri bakopejwe mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ati “Noneho mu buhamya bw'abana bamwe bagiye babazwa, baratubwiraga bati 'Rwose muraturenganya! Na 'stress' umuntu aba afite, baza bakakubwira igisubizo wowe ukanga kugishyiraho?'”

Kugira ngo uwo mugambi wo gukopezwa ugerweho kandi, hamwe wacurwaga kuva ku rwego rw'uturere, abayobozi b'ibigo na bo bagahitamo abarimu bizeye ko batazabavamo ngo bamene ibanga ry'ibyo bikorwa.

Ubundi mu mabwiriza y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, ntibyemewe ko umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w'Amashuri Abanza, aba umwe mu bagenzura uko abanyeshuri bakora ibizamini.

Gusa mu bigo byafatiwemo abarimu bishoye muri ibi bikorwa, usanga hagaragaramo abarimu bigisha muri uwo mwaka bahinduye imyirondoro yabo bakabeshya ko bigisha mu yindi myaka nko mu wa kane no mu wa gatanu, amalisiti akorehezwa muri NESA ariho imyorondoro yabo itari yo.

Minisiteri y'Uburezi iherutse gutangaza ko abana 7.188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bagaragayeho gukopera, ndetse ko bagomba gusubiramo ibizamini bya Leta.

Abafashwe mu bafashije aba banyeshuri gukopera bakurikiranweho ibyaha bitatu birimo kuba umuntu yarakoresheje ububasha ahabwa n'itegeko akabukoresha mu nyungu ze bwite, iki cyaha kikaba kiri mu byiciro by'ibyaha bya ruswa.

Ucyekwaho kugikora aramutse agihamijwe n'inkiko ahanishwa ingingo ya 15 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba guhabwa igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi na 10, hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

Hari kandi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, iki cyaha kikaba gihanwa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igihano k'igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'imyaka irindwi, hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Harimo kandi abakurikiranweho icyaha cyo kumena ibanga ry'akazi, iki cyaha kikaba giteganywa n'ingingo ya 150 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ugihamijwe n'inkiko agahanishwa igihano cy'igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

RIB yatangaje ko umugambi w'uturere twagaragayemo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta ari ukugira ngo tuzabe utwa mbere mu mihigo ku gutsindisha ku manota yo hejuru, ariko ko bigayitse ko akarere kagaragara nk'agatsindisha abanyeshuri ku manota meza ariko batibitseho ubumenyi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko bibabaje ko hatangiye kugaragara ibyaha byateguwe mu rwego rw'uburezi kuko bidindiza abanyeshuri

Abenshi mu bamaze gufatwa ni abayobozi bafite inshingano mu bigo by'amashuri byo mu Karere ka Rubavu

Mu berekanwe harimo abayobozi bafite inshingano mu turere twa Nyamasheke na Kirehe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-ba-visi-meya-babiri-mu-bantu-39-bakopeje-abanyeshuri-mu-bizamini

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *