Urukiko rwo muri Canada rwateye utwatsi ubusabe bwa Mugesera – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu cyemezo cyafashwe ku wa 25 Kanama, urwo rukiko rwanze ikirego Mugesera yari yaratanze mu 2020, asaba ko hasuzumwa uburyo Canada yakomeje kwitwara nyuma yo kumwohereza mu Rwanda mu 2012.

Mugesera wahoze atuye muri Québec, yoherejwe mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi y'imanza zari zigamije kubuza ko asubizwa mu gihugu cye.

Ku wa 15 Mata 2016, Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha ashinjwa bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

Mu byaha bitanu yaregwaga n'ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry'imfungwa zoherejwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Dr Mugesera yahamwe n'ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n'inkomoko.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Dr Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 buvuga ko ryuje ingengabitekerezo n'amagambo atoteza,asebanya byose bigamije umugambi wa Jenoside.

Nyuma yo gukatirwa, yagannye inkiko zo muri Canada. Mu kirego cye, Mugesera yavugaga ko amasezerano n'ubwishingizi mu bya dipolomasi Canada yari yarahawe n'u Rwanda mbere yo kumwohereza, byagombaga gutuma ikomeza gukurikirana niba ibyo yasezeranyijwe byubahirizwa.

Mbere yo koherezwa mu Rwanda, Canada yari yarahawe icyizere ko uburenganzira bw'ibanze bwa Mugesera buzubahirizwa, ko atazakorerwa iyicarubozo kandi ko azahabwa ubutabera ruboneye. Abamwunganira mu mategeko bavugaga ko ibyo byari bikwiye gutuma Canada igira inshingano zo gukomeza gukurikirana ikibazo cye na nyuma yo kugera mu Rwanda.

Umucamanza Denis Gascon ntiyemeranyije n'iyo ngingo. Yavuze ko ubwishingizi butangwa mu nzira za dipolomasi ahanini ari ikibazo cya politiki, kandi ko budahita bubyara inshingano zishingiye ku mategeko. Yagaragaje ko Canada ishobora, ku bushake bwayo bwa politiki cyangwa dipolomasi, kugira icyo ikora ku kibazo cya Mugesera, ariko ko nta tegeko ryagaragajwe riyihatira kubikora.

Urukiko rwo muri Canada rwatesheje agaciro ubusabe bwa Léon Mugesera, rwemeza ko nta nshingano zishingiye ku mategeko iki gihugu gifite zo gukomeza gukurikirana imibereho ye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwo-muri-canada-rwateye-utwatsi-ubusabe-bwa-mugesera

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *