Umuhanzikazi Bwiza yavuze ku gihe ubukwe bwe buzabera #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi Nyarwanda ukunzwe cyane, Bwiza Emerance yavuze ko ubukwe bwe buzaba mu minsi ya vuba.

Bwiza yatangaje ibi ubwo yari avuye ku rubyiniro mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.

Uyu muhanzikazi umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, abajijwe igihe azakorera ubukwe mu magambo make yagize ati “Ni vuba.”

Gusa nubwo yavuze ko ari vuba ntabwo yigeze yemeza ko uwo bazabukorana ari Uhujimfura kuko nubwo abantu babivuga ariko na none uko ari babiri nta n’umwe uremeza ko bari mu rukundo.

Bwiza Emerance umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi kubera ijwi n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze, yateguje abakunzi be ko mu minsi iri imbere bitarenze ibyumweru bibiri azashyira album nshya hanze.

Bwiza Emerance yavuze ko ubukwe bwe ari vuba

Bivugwa ko ari mu rukundo na Uhujimfura usanzwe ari umujyanama we

Source : http://isimbi.rw/umuhanzikazi-bwiza-yavuze-ku-gihe-ubukwe-bwe-buzabera.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *