Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, ubwo Gen Mpho Churchill Mophuting yari mu Rwanda aho yitabiriye inama y'itsinda ry'ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika rishinzwe kurwanya iyezandonke.
Ingabo z'u Rwanda n'iza Botswana zagaragaje ko zifuza kurushaho guteza imbere imikoranire, cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare no guteza imbere ubumenyi bw'umwuga mu gisirikare.
Gen Mubarakh yashimye intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi, by'umwihariko mu bijyanye no guhugura abasirikare mu nzego zitandukanye.
Yavuze ko ubwo bufatanye bwafashije abasirikare b'impande zombi gusobanukirwa neza imikorere ya buri ruhande, gusangira ubunararibonye mu bikorwa ndetse no kurushaho kubaka umubano w'umwuga.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda kandi yakiriye neza ishyirwaho rya Kaminuza ya gisirikare y'u Rwanda (National Defence University Rwanda – NDU-R), harimo n'Ishuri Rikuru ry'Ingabo, ryatangiye gahunda zaryo muri uyu mwaka. Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abasirikare ba Botswana muri ibyo bigo mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare.
Ubufatanye bw'u Rwanda na Botswana mu by'ingabo bukomeje kwibanda ku kongera ubushobozi bw'abasirikare, gusangira ubumenyi ndetse no gukomeza umubano hagati y'ibihugu byombi.




Leave a Reply