Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nkanka bavuga ko ikibazo cy'amazi kibaremereye, nubwo hari ibikorwaremezo by'amazi birimo amavomo rusange yashyizweho.
Nambaje Vincent wo mu Kagari ka Gitwa avuga ko ayo mavomo bayahawe hashize imyaka ibiri, ariko amazi bakaba barayabonye mu gihe gito gusa.
Ati 'Hano murabona ko hari umuyoboro wazanye robine ndetse n'utuzu tw'amazi ariko twayabonye nk'ibyumweru bibiri gusa. Ibindi byose turabifite ariko mutubabariye mukaduha amazi byose byagenda neza.'
Nyirabizimana Valentine na we avuga ko kubura amazi bibahatira gukora ingendo ndende bajya kuyavoma, rimwe na rimwe bakamara amasaha menshi bategereje ko ibivomesho byabo byuzura.
Ati 'Aya mavomo mubona ni ko natwe tuyabona, nta mazi arimo. Bidusaba isaha yose tujya kuvoma Mukanyombya no muri Rugeme, ni amazi asa nabi. Urumva kuyanywa byagutera indwara, bisaba kuyateka. Ikindi kandi iyo ushyizeho ijerekani yuzura hashize amasaha abiri n'iminota makumyabiri, biraturushya cyane.'
Abaturage bavuga ko iki kibazo kitagira ingaruka ku kubona amazi yo kunywa gusa, ahubwo ko binabangamira isuku yo mu ngo.
Shirimpumu Samuel avuga ko koga no gufura imyenda bigorana kubera kubura amazi.
Ati 'Koga no gufura imyenda biragorana cyane. Urabona bazanye uyu muyoboro n'izi robine ndetse n'utuzu batwizeza ko bizakemuka ariko twayabonye ibyumweru bibiri gusa. Ubuyobozi budufashe twongere tubone amazi tuvome.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko ikibazo ahanini giterwa n'uko ibikorwaremezo by'amazi byubatswe ariko ingano y'amazi iboneka ikaba ikiri nke.
Ati: 'Ibikorwaremezo turabyubaka ariko turacyafite amazi make. Icyo turi gukora rero ni ukongera ingano y'amazi. Aho mubona Nkanka no mu Mujyi wa Rusizi hari umushinga wo gufata amazi ava Munyagatare, uzaduha meterokibe 1.400.'
Meya Sindayiheba yavuze ko ayo mazi azongerwa ku yari asanzwe aboneka, bikazafasha abaturage bataragerwaho n'amazi meza ndetse n'ababona amazi make.
Ati 'Ayo yose azaza yiyongere ku mazi twari dusangwe, ni urugendo rero n'abatayafite bazayabona mu gihe kitarambiranye.'
Niyishimwa Fidele uhagarariye WASAC ishami rya Rusizi, avuga ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa, aho rwiyemezamirimo yamaze kugeza ibikoresho ku kazi ndetse n'imirimo y'ibanze ikaba yaratangiye.
Yavuze ko uyu mushinga uteganyijwe kurangira muri Mata 2027, ukazagera mu Mirenge itanu y'Akarere ka Rusizi.
Ati 'Uriya mushinga waratangiye, rwiyemezamirimo hari n'ibikoresho yamaze kuzana, hari imirimo y'ibanze yatangiye gukora. Uzafata mu Mirenge itanu y'Akarere kose, ukazarangira muri Mata 2027.'
Kugeza ubu, abaturage b'Akarere ka Rusizi bagerwaho n'amazi meza bangana na 86%. Ubuyobozi buvuga ko uyu mushinga nurangira, iki kigero giteganyijwe kuzamuka kikagera kuri 93%.
Ku rwego rw'igihugu, ubushakashatsi bwamuritswe muri Mata 2025 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza bageze kuri 90%, bavuye kuri 87% mu 2017. Intego y'igihugu ni uko kugeza mu 2029 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza.

Leave a Reply