Kuva wagenda Isi yarahindutse – Uwera Jean Maurice wunamiye Jay Polly #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, akaba n’umuvandimwe wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice yunamiye uyu muraperi umaze imyaka itanu yitabye Imana.

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, umuraperi wakunzwe na benshi, Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly amaze imyaka itanu yitabye Imana.

Uyu muraperi wapfuye ubwo yari akuwe mu igororero rya Mageregere ajyanywe ku Bitaro bya Muhima akaba ari ho yaguye, urupfu rwe rwababaje benshi.

Mukuru we aka n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yamwifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro kandi avuga ko kuva yapfa Isi yahindutse.

Ati “Komeza uruhukire mu mahoro muvandi, Isi ntabwo ikimeze nk’uko yahoze kuva wagenda.”

Uwera Jean Maurice, ari kumwe n’abo mu muryango we bagiye kwibuka uyu muraperi aho ashyinguye mu irimbi rya Rusororo.

Ni igikorwa cyamaze iminota itarenze 15, buri wese agenera ubutumwa Jay Polly, basoza bashyira indabo ku mva.

Uwera Jean Maurice yunamiye Jay Polly

Bashyize indabo ku mva ya Jay Polly

Jay Polly amaze imyaka itanu yitabye Imana

Source : http://isimbi.rw/kuva-wagenda-isi-yarahindutse-uwera-jean-maurice-wunamiye-jay-polly.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *