Amakuru avuga ko APR FC yafashe umwanzuro wo kuzajya gukina na Aigles du Congo ku munsi w’umukino ndetse ikanagenda n’indege yihariye.
Mu itangazo iyi kipe iheruka gushyira hanze, yavuze ko amakuru avuga ko izagenda muri DR Congo n’indege yihariye atari yo ndetse ko bategereje amakuru azava aho bazakinira.
Hari nyuma y’uko umunyamabanga wa APR FC akaba na Chairman w’agateganyo yemereye ISIMBI ko bazajya gukina Lubumbashi ariko ibyo kugenda n’indege yihariye atari byo.
Kuri ubu amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC yafashe umwanzuro wo kuzagenda n’indege yayo yihariye ndetse ukagenda ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 ari nawo munsi uyu mukino uzaberaho.
Amakuru avuga ko APR FC izahaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru, igere Lubumbashi ihita yerekeza ku kibuga, ikine umukino n’urangira ihite ifata indege igaruke mu Rwanda.
Izaba yitwaje ibyo ikenera byose yaba ibyo kurya no kunywa. APR FC yasabye ko uyu mukino utabera muri iki gihugu kubera ikibazo cya Ebola ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu hakiyongeraho n’umubano utari mwiza hagati ya DR Congo n’u Rwanda ariko CAF irabyanga.
Umukino wo kwishyura bikaba biteganyijwe ko uzabera mu Rwanda tariki ya 11 Nzeri 2026.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ishobora-kuba-yafashe-icyemezo-gikomeye.html
Leave a Reply