Rubavu: Abana bariwe n'inzuki, babiri barapfa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Bambiro mu masaha y'igicamunsi, ku wa Mbere tariki 31 Kanama 2026.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bana barimo Inezayimana Hope w'imyaka icyenda ari nawe urembeye mu bitaro bya Gisenyi, mu gihe abapfuye ari Ishimwe Sugira Frank w'imyaka ine na Iganze Shami Ian w'imyaka ibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco yabwiye IGIHE ko iyi nkuru y'akababaro bayimenye ndetse abana bapfuye bagiye gushyingurwa.

Ati 'Abana bari batatu nyina yabasize mu rugo agiye kuvoma, inzuki z'umuturanyi zibasanga mu gipangu zirabarya, baratabaza abaturanyi mu kuza gutabara basanga igipangu gifunze, baza kucyurira babajyana ku Kigo nderabuzima, bahageze bihutanwa ku bitaro bya Gisenyi babiri bapfa bakigerayo, undi aracyari kwitabwaho.'

Gitifu Rwibasira yasabye ababyeyi kudasiga abana bato mu rugo bonyine nta muntu mukuru bari kumwe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyir'inzuki afungiwe kuri Sitasiyo ya Gisenyi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Imirambo y'aba bana bitabye Imana ubwo twakoraga inkuru yari ikiri ku bitaro bya Gisenyi ariko umuryango n'inshuti batangiye kwitegura uburyo bwo kuyishyingura.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abana-bariwe-n-inzuki-babiri-barapfa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *