U Rwanda rwageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Volleyball yageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika kirimo kubera muri Kenya, ni nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 mu mukino wa 1/4.

Uyu mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, aho rwanditse amateka rugera muri 1/2. Aba Banyarwandakazi batangiye umukino neza aho batsinze iseti ya mbere biboroheye ku manota 25-17 ya Ghana.

Yanatangiye neza iseti ya kabiri ariko bigeze mu manota 20, Ghana yaje kuyicaho ndetse binarangira iyitsinze ku manota 26-24. Iyi kipe yahise inandika amateka yo kuba ari yo kipe ya mbere ibonye iseti mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko imikino ine yabanje u Rwanda rwayitsindaga amaseti 3-0.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye nabi iseti ya gatatu aho Ghana yabatanze kuyinjiramo aho yabatsinze amanota 7-1, gusa u Rwanda rwaje kugaruka mu mukino rukuramo aya manota ndetse runatwara iseti ku manota 25-19.

Ntabwo u Rwanda rwagowe n’iseti ya nyuma kuko bayikinnye birinda gukora amakosa nk’ayo bakoze mu iseti ya kabiri, byaje kurangira nayo bayitwaye ku manota 25-18

. Yahise yegukana umukino itsinze amaseti 3-1.

Mu mukino wa ½, u Rwanda ruzahura n’ikipe ikomeza hagati ya Misiri na Tunisia.

U Rwanda rwazamutse ruyoboye itsinda D nyuma yo gutsinda Algeria, u Burundi na Repubulika Demokarasi ya Congo ni mu gihe muri 1 rwasezereye Burkina Faso.

U Rwanda rwageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika

Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwageze-muri-1-2-cy-igikombe-cya-afurika.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *