Umuhanzikazi Nyarwanda, Butera Knowless, yifurije umugabo we Ishimwe Clement isabukuru nziza ashimira kuba yaramuhisemo ngo amubere umugore.
Mu butuwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knowless yagize ati “Isabukuru nziza ku mugabo ufashe ukuboko kwanjye muri buri bihe by’ubuzima.”
“Uzi imbaraga zanjye, amakosa yanjye, inzozi zanjye, ubwoba bwanjye n’ubundi agakomeza kumpitamo buri munsi.”
Knowless yakomeje agira ati “Ishimwe Clement warakoze ku bw’urukundo, ibyishimo, inzibutso twubatse turi kumwe. inzira byanyuramo byose, nta n’umwe nahitamo kugira iruhande rwanjye. Ubuzima ni bwiza kandi bufite igisobanuro kuko uburimo. Ubuzima bwiza, imigisha myinshi, ibyishimo n’ibindi byinshi.”
Tariki ya 07 Kanama 2016 ni bwo Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata. kuri ubu bakaba bamaze kwagura umuryango aho bamaze kubyara abana babiri.
Source : http://isimbi.rw/isabukuru-nziza-ku-mugabo-unzi-wese-ariko-agakomeza-kumpitamo-knowless.html
Leave a Reply