Umunyamabanga wa APR FC urimo ukora nka Chairman, Col Rtd Vincent Mugisha yavuze ko iyi kipe izajya gukina muri DR Congo na Aigles du Congo umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Ni nyuma y’uko APR FC yari yandikiye CAF iyisaba ko umukino bafitanye n’iyi kipe bitewe n’ibibazo by’umutekano, icyorezo cya Ebola, uyu mukino washyirwa ahandi ndetse akaba ari ho hanabera umukino wo kwishyura, gusa ibatera utwatsi.
CAF yayibwiye ko impamvu zayo zidafite ishingiro igomba kwitegura kujya gukinira Lubumbashi kuko muri DR Congo ari ho hari Stade zemewe.
Hagiye hasohoka amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iyi kipe itazigera ijya gukina muri DR Congo ishobora kwemera igaterwa mpaga ndetse ikanahanwa.
Mu kiganiro cy’umwihariko Col Rtd Vincent Mugisha yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko biteguye kujya gukina muri iki gihugu nubwo bataramenya umunsi bazagendera.
Ati “Umunsi wo kugenda wo sindawumenya ariko kuwukina tuzawukina, tuzakinira Lubumbashi, ntabwo turamenya igihe tuzagendera.”
Ibyo kuba bazagenda n’indege yabo yihariye (Private jet) bagakina bagahita bagaruka, yavuze ko ibijyanye n’uburyo bazagendamo bitaramenyekana.
Ati “Oya ibyo ntabwo turabimenya, turacyarimo gutegura, ayo makuru ntacyo ndayamenyeaho neza. Nibamara kujya ku murongo tuzabamenyesha.”
Yavuze ko kandi abakunzi b’iyi kipe bifuza kubaherekeza amarembo afunguye ndetse babakeneye, ngo indege zijya muri DR Congo zirahari icyo basabwa ni ukwishyura.
Umukino wa APR FC na Les Aigles du Congo uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura ari mu cyumweru kimwe i Kigali.
Source : http://isimbi.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwashyize-umucyo-ku-kibazo-cyo-kujya-gukina-muri-congo.html
Leave a Reply