Uwahoze ari umutoza wa Police FC, Ben Moussa yishimye hejuru iyi kipe nyuma yo gutakaza Super Cup itsinzwe na Kiyovu Sports 1-0.
Ejo hashize ku Cyumweru habaga umukino wa nyuma wa Super Cup wahuje Police FC na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Kiyovu itwaye igikombe ku gitego 1-0 cya Hakim Hamis.
Nyuma yo gutakaza iki gikombe, Umunya-Tunisia wahoze atoza Police FC, Ben Moussa nyuma yo gutandukana n’iyi kipe nabi, yayishimye hejuru agaragaza ko umwaka ugiye gushira we abahesheje igikombe.
Abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho ifoto amaze guhesha Police FC igikombe cy’Intwari muri Gashyantare uyu mwaka maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Umwaka ugiye gushira.”
Ben Moussa yinjiye muri Police FC mu mwaka w’imikino wa 2025-26 ariko uyu mwaka w’imikino urangiye yahisemo gutandukana na we, ibintu byamubabaje cyane.
Source : http://isimbi.rw/ben-moussa-yishimye-hejuru-police-fc.html
Leave a Reply