Imirimo yo kwagura uyu muhanda yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, ikazamara amezi 30, ni ukuvuga imyaka ibiri n'igice.
Itangazo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'ubwikorezi (RTDA) cyasohoye ku wa 30 Kanama 2026 rivuga ko uyu mushinga ugaragaza ubufatanye bumaze igihe hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika y'Abaturage y'u Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi no gushyigikira iterambere rirambye ry'ubukungu.
Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ni umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu bwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali. Kubera ubwinshi bw'ibinyabiziga n'ibikorwa by'ubucuruzi bikorerwa kuri uyu muhanda no mu nkengero zawo, kuwuvugurura no kuwagura biteganyijwe ko bizagira uruhare rukomeye mu koroshya urujya n'uruza.
RTDA iti 'Kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ni ikindi gishoro gikomeye kigaragaza ubushake n'uruhare bya Leta y'u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi bitekanye, bikora neza kandi birambye. Uyu mushinga nurangira, uzateza imbere mu buryo bugaragara urujya n'uruza no guhuza uduce dutandukanye, wongere umutekano wo mu muhanda n'imikorere myiza y'ubwikorezi, ndetse woroshye n'imigendekere y'ibicuruzwa kuri uyu muhanda.'
'Turashimira Guverinoma ya Repubulika y'Abaturage y'u Bushinwa ku bufatanye bwayo bw'agaciro no ku nkunga itanga kugira ngo uyu mushinga w'ibikorwa remezo ushyirwe mu bikorwa. Turanasaba abakoresha uyu muhanda, abahakorera n'abaturage batuye mu nkengero zawo gufatanya n'inzego bireba mu kubahiriza gahunda z'agateganyo zo kuyobora ibinyabiziga mu gihe cyose imirimo yo kubaka izaba ikomeje, kugira ngo twese dufatanyirize hamwe tuzagere ku nyungu zirambye z'iki gikorwaremezo.”
Imirimo y'ingenzi izakorwa muri uyu mushinga irimo kubaka ibiraro binyura hejuru y'indi mihanda n'inzira zinyura munsi y'imihanda; kubaka no kuvugurura amasangano y'imihanda; imirimo yo gukomeza ubutaka bw'umuhanda hamwe no gushyiramo kaburimbo; kubaka ibiraro n'imiyoboro y'amazi inyura munsi y'umuhanda; gushyiraho amatara yo ku muhanda; no gushyiraho ibikorwaremezo bijyanye n'uburyo bwo gucunga no kuyobora ibinyabiziga.
Uyu muhanda ureshya n'ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.
Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.
Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda yari imaze igihe kinini kuko muri Kamena 2019, ari bwo Guverinoma y'u Rwanda yagiranye n'iy'u Bushinwa amasezerano y'impano ya miliyoni 42,8$ yo kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.
RTDA yasobanuye ko kuvugurura no kwagura uyu muhanda ugahinduka umuhanda ufite ibisate bine by'ibinyabiziga, ibiraro binyura hejuru y'indi mihanda n'inzira zinyura munsi y'imihanda; hamwe no kubaka amasangano y'imihanda, bizongera ubushobozi bwawo bwo kwakira ibinyabiziga byinshi bihari kuri ubu, ndetse n'ibiziyongera mu gihe kizaza.
Mu rwego rwo kwitegura itangira ry'imirimo y'uyu mushinga, Umujyi wa Kigali, RTDA na Polisi y'lgihugu, bagennye imihanda y'ingoboka izakoreshwa n'ibinyabiziga harimo imihanda ihuza cyangwa inyura hafi ya Giporoso, Sonatube, Kimironko, Zindiro, Mu nganda, Ndera, Gasogi, Kabuga, Kicukiro, Busanza, ndetse n'utundi duce tuyikikije.
Gahunda zihariye zo kuyobora ibinyabiziga zishobora kuzajya zihinduka bitewe n'aho imirimo y'ubwubatsi igeze, ndetse n'imiterere y'urujya n'uruza rw'ibinyabiziga muri icyo gihe.
Dore imihanda muzifashisha mu gihe cyo kuvugurura no kwagura igice cya mbere cy'umuhanda Prince House – Masaka uva kuri Prince-House ugera ku Cyamitsingi.
—————-
These are alternative routes available during the rehabilitation and expansion of the first section of the Prince… https://t.co/XMyTLKxGnR pic.twitter.com/vdVIhlicgT— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 30, 2026
Izindi nkuru wasoma:
Imirimo yabanjirije kubaka umuhanda Giporoso-Masaka irarimbanyije (Amafoto)

Leave a Reply