Yabigarutseho ku wa 30 Kanama 2026, ubwo yifatanyaga n'abandi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma mu nama ya 21 y'Inteko Rusange idasanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.'
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gushingira ku nkunga z'amahanga mu gukemura ibibazo byayo.
Ati 'Afurika ntikwiye gukomeza gushingira ahanini ku bafatanyabikorwa bo hanze mu gushaka amikoro yo gukemura amakimbirane, cyangwa ngo yegurire abari hanze y'umugabane ubuhuza bw'amakimbirane yayo. Tugomba kubaka icyizere, ubushobozi n'umutungo bidushoboza kuyobora ubwacu inzira z'amahoro, kuva ku gukumira hakiri kare kugeza ku byiciro by'ubuhuza bukemura ibibazo.'
Mu cyerekezo 2063 Afurika yihaye intego yo gucecekesha imbunda. Nyamara ubu mu turere dutandukanye tw'umugabane turimo intambara kandi abahuza bose usanga ari ibihugu byo hanze ya Afurika.




Leave a Reply