Igitego kimwe rukumbi cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Hakim Hamis, kiyihesheje igikombe kiruta ibindi (Super Cup) batsinze Police FC 1-0.
Wari umukino utoroshye wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026 ubera Kigali Pelé Stadium.
Police FC yari yasezereye Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe imbere ya Kiyovu Sports yari yasezereye Mukura VS.
Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ubona ko buri kipe ishaka igitego ariko yirinda kuba yakwinjizwa igitego.
Police FC mu gice cya mbere niyo yabonye amahirwe menshi ariko umunyezamu Desire yitwara neza harimo n’ishoti rya Keffa Tangara ryari rikomeye yashyize muri koruneri itagize icyo itanga.
Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports nayo yahumutse irema uburyo bwinshi ariko ibanza kugorwa no kububyaza umusaruro.
Akagozi kaje gucika ku munota wa 84 ubwo Hakim Hamis wari umaze iminsi mu manza na Gasogi United yatsindiraga Kiyovu Sports igitego cya mbere.
Police FC yagerageje kukishyura biranga umukino urangira ari 1-0, Police FC yegukana Super Cup 2026 ityo.
Source : http://isimbi.rw/hakim-hamis-abaye-umucunguzi-wa-kiyovu-sports-imbere-ya-police-fc.html
Leave a Reply