BK yatangije gahunda igamije gufasha abakozi b'ibigo kubona serivisi zayo nta nkomyi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, muri Kigali Serena Hotel ahahuriye abayobozi banyuranye bashinzwe abakozi (HR) mu bigo bikomeye bikorera mu Rwanda.

Banki ya Kigali yagaragaje ko icyifuzo cyayo ari ukubona itanga serivisi zifasha umukoresha gufasha abakozi mu mibereho yabo, hagamijwe kubateza imbere uyu munsi n'ejo hazaza.

Atangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga n'Abakiliya ku Giti Cyabo muri Banki ya Kigali, Rumanyika Désiré yagaragaje ko intego nyamukuru y'iki gikorwa, ari ukwishimira imikoranire bafitanye n'ibigo biba bifite abakozi, kumva ibitekerezo byabo kuri serivisi za banki bahabwa n'ibyifuzo byabo mu gihe kiri imbere.

Ati 'Uyu munsi twaganiriye n'abashinzwe abakozi mu bigo binyuranye kuko ari bo bahuza bacu n'abo bakozi, kandi badusangiza ibitekerezo byabo natwe tukabereka gahunda z'ahazaza dufite dutekereza ko zababera nziza kurushaho by'umwihariko hagamijwe guhindura imibereho yabo mu buryo bw'imari.'

Yagaragaje ko bishimiye cyane kuba aba bayobozi bashinzwe abakozi bemeye kwitabira ubutumire bahawe, cyane ko hitabiriye abarenga 120 baturutse mu bigo binini kurusha ibindi mu gihugu.

Rumanyika yavuze kandi ko uyu munsi nta mukiliya ugikenera kujya kwirirwa atonze umurongo kuri banki, bitewe n'uko serivisi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri telefoni zabo; bigatuma badatakaza umwanya n'ikiguzi cy'ingendo.

Sinanga Paul ushinzwe abakiliya ku giti cyabo muri BK, we yagaragaje ibyiza iyi banki yazaniye abakiliya bakorera ibigo binyuranye, birimo kuba bakwiha inguzanyo mu gihe bakeneye amafaranga byihutirwa, no kuba babasha guhabwa agera kuri miliyoni 50 Frw y'inguzanyo bikorewe ku ikoranabuhanga rya BK Mobile App kandi mu gihe gito.

Banki ya Kigali yagaragaje ibisubizo bitangwa n'iyi banki birimo ibijyanye no guhemba abakozi mu bigo bitandukanye, kwishyurana, guhabwa inguzanyo, kwizigamira, gushora imari no kubona izindi serivisi za banki abakozi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire yashimangiye ko iyi banki yiyemeje gushyira imbaraga mu mikoranire yayo n'abashinzwe abakozi, hagamijwe kunoza serivisi zihabwa abakiliya.

Yashishikarije aba bafite inshingano zo kumenya ubuzima bwa buri munsi bw'abakozi, gukoresha ubu buryo bwashyizweho na Banki ya Kigali bakanabumenyesha abo bashinzwe kuko intego nyamukuru ari ugusubiza ibyifuzo byabo byose.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire yavuze ko iyi banki ikomeje kunoza serivisi itanga no kwagura iz’ikoranabuhanga

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo binyuranye bikorera mu Rwanda

Sinanga Paul ushinzwe ubucuruzi bw'abantu ku giti cyabo muri BK, yagaragaje ko ubu umukozi yanyura kuri Application ya BK akabona inguzanyo y’agera kuri miliyoni 50 Frw umukoresha we atagombeye kubizamo

Abitabiriye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo byafasha mu kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abakozi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga n'Abakiliya ku Giti Cyabo muri Banki ya Kigali, Rumanyika Desiré yavuze ko BK yafashije abantu kubona serivisi za banki bakenera batavuye aho bari


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yatangije-gahunda-igamije-gufasha-abakozi-kubona-serivisi-zayo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *