Bitunguranye ibyapa byamamaza umutera nkunga wa Super Cup, byamanuwe muri Stade ya Kigali #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup urimo guhuza Police FC na Kiyovu Sports, ibyapa by’umuterankunga w’iri rushanwa (Turbo King) byamanuwe muri Stade.

Uyu mukino urimo kubera muri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026.

Uyu mwaka iri rushanwa rikaba ryarabonye umuterankunga mushya aba ari na we witirirwa iri rushanwa aho ryiswe ‘FERWAFA Turbo King Super Cup’, ryanahinduriwe uburyo bw’imikinire rikinwa n’amakipe ane.

Nk’uko byagenze ku mikino ya 1/2, ibyapa byamamaza uyu muterankunga byari bimanitse muri Stade, hari n’utuzu bacururizamo ibyo kunywa twubatse mu birango by’iki kinyobwa gisembuye cya Turbo King.

Umukino waje gutangira ariko iminota 10 gusa yari ihagije ngo bibe byamaze kumanurwa muri Stade. Ndetse na ‘Match Announcer’ ntiyari yemerewe kuvuga ko iki kinyobwa kiri muri Stade uretse kuvuga ‘FERWAFA Turbo King Super Cup’.

Ibi ni mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kurwanya inzo nzoga z’ibyuma ndetse no gushishikariza abanyarwanda kugabanya kunywa inzoga.

Ibyapa byakuweho

Ni uku byifashe

Source : http://isimbi.rw/bitunguranye-ibyapa-byamamaza-umutera-nkunga-wa-super-cup-byamanuwe-muri-stade.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *