Benshi batunguwe no kubona Kate Bashabe ava mu gitaramo cy’iseka rusange (Gen-Z Comedy) nyuma y’iminota 20 gusa yari ahamaze kandi agenda yarakaye cyane.
Kate Bashabe akaba yari umutumirwa wihariye muri iki gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2026.
Uyu munyamideli akaba na rwiyemezamirimo akaba yari gutanga ikiganiro ndetse akanatanga ibikoresho by’ishuri bya Rahura mu rwego rwo gusezera abanyeshuri bari mu biruhuko.
Ubwo yari ageze muri Camp Kigali, Kate Bashabe yakiranywe urugwiro rwinshi, bamwifotorezaho ndetse na we aricara akurikirana urwenya nk’abandi mu gihe yari ategereje umwanya we ngo aze kubaganiriza.
Ntabwo byatinze kuko iminota 20 yonyine yari ihagije ngo ahite asohoka kandi ubona asohotse yihuta nta muntu ashaka kuvugisha ubona mu maso ye yarakaye.
Nta muntu yigeze abwira ikibiteye ariko benshi bahise babihuza n’urwenya bari barimo kumuteraho aho ashobora kuba yabifashe nko kumumenyera bagakabya. Bivugwa kimwe mu byamubabaje ari ukuntu basaga n’abinjira mu buzima bwe bwite nk’aho ashobora kuba atsihimiye urwenya rwatewe ku mubano we n’imbwa ze n’ibindi.
Gusa Fally Merci utegura iki gitaramo yabwiye Igihe ko ntaho bihuriye ahubwo Kate Bashabe yagize indi gahunda yihutirwa bituma ahita agenda adatanze ibikoresho nk’uko byari kuri gahunda ko ari we wari kubyitangira naho ngo nta kiganiro yari gutanga.
Leave a Reply