Byinshi ku mukobwa wiyeguriye gukora ibikoresho mu gikoni akoresheje igiti – #rwanda #RwOT

Written by

in

Agatesi Promesse Jessica w'imyaka 23 yatangiye gukora ibikoresho byo mu gikoni n'ibyo kuriraho bikoze mu giti.

Mu bikoresho Agatesi akora harimo ibisorori, amasahane, ibikombe, intebe, umudaho, imbehe, intebe ndetse n'ibindi bitandukanye.

Ni ibintu Agatesi yatangiye gukora nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu bijyanye no guteka ariko ahitamo gukomeza ibijyanye n'ubugeni.

Yagize ati 'Mu Gakiriro haba hari abantu bafite ikinyabupfura gike, babona umukobwa bakamusuzugura, bancanga intege bakambwira ko ntazabishobora. Abantu bo hafi yanjye nabibwiye ni musaza wanjye, ambwira ko ntazabishobora kubera ikibazo cy'ubuzima ngo nazajya mpora ndwaye.'

Agatesi ntabwo yacitse intege kubera ko yakundaga ibintu by'ubugeni kandi bijyanye n'igikoni.

Ati 'Nakundaga ibintu bijyanye n'ubugeni cyane kandi ikindi ndi umwana w'umukobwa nasanze ibyo ngiye gukora ari ibintu bijyanye n'igikoni, kandi kiba kirebwa n'umugore cyane, akaba ari n'umurimo w'amaboko kuko kubona abakobwa bawukora biba bigoye, ariko njyewe narebaga ikintu kiributume mbyikorera, ikindi nashakaga kwereka umuntu wese wakomezaga avuga ko ntabishobora ko bishoboka.'

Agatesi avuga ko Abanyarwanda batarabyumva neza kugura ibikoresho byo mu gikoni bikozwe mu biti, kuko usanga abanyamahanga ari bo babigura cyane. Avuga ko kandi hari imbogamizi z'uko abantu batekereza ko byangirika vuba nyamara ari bo batazi kubifata neza.

Ati 'Abakiliya ba hano mu gihugu ni bake cyane kuko ntabwo bari babyumva. Imbogamizi zirimo ni nk'umuntu ushobora kukigura ariko ntagifate neza, kuko hari igihe umuntu agitinza mu mazi kandi ntabwo kiba kigomba gutindamo. Iyo bigenze gutyo umuntu akabona gihise cyangirika n'uwari ufite gahunda yo kukigura arakimwangisha.'

Mu bikoresho Agatesi acuruza abantu bakunda kugura cyane harimo amasahane, ibisorori, udusahani two kunyweramo isosi, ndetse n'utumamiyo.

Mu bikoresho Agatesi akora bikunda kugenda harimo n’udusahane two kunyweramo isosi

Izi ntebe na zo zikorwa na Agatesi zifasha abakobwa gukora nyash

Agatesi yashakaga gukora umurimo w’amaboko

Agatesi akora n’amasorosi

Abanyarwanda ntabwo bari bibona mu gukoresha ibikoresho byo giti

Abatinya kugura ibikoresho byo mu giti baba batekereza ko byangirika ubusa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-ku-mukobwa-wiyeguriye-gukora-ibikoresho-mu-gikoni-akoresheje-igiti

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *