APR FC izacibwa miliyoni 10 Frw? #rwanda #RwOT

Written by

in

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira hanze amabwiriza azagenga Super Cup 2026 aho ikipe izasezeramo binyuranyije n’amategeko igomba gucibwa amande ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko APR FC yari mu makipe ane agomba gukina Super Cup ya 2026 ihanganye na Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC. Yaje kwikura muri iri rushanwa isimbuzwa Mukura VS.

Nyuma yo kwikura mu irushanwa, abantu benshi bakomeje kugenda bibaza niba iyi kipe itazafatirwa ibihano kubera kwikura mu irushanwa ritegurwa na FERWAFA.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, FERWAFA yasohoye amabwiriza azagenga Super Cup 2026 aho Ingingo ya 10 yerekeranye no gusezera muri iri rushanwa.

Ivuga ko “Ikipe yifuza gusezera muri FERWAFA Super Cup igomba kubimenyesha FERWAFA. FERWAFA ifite ububasha bwo kugena uburyo irushanwa rigomba gukomeza.”

“Ikipe izarenga ku biteganywa haruguru nyuma y’uko ishyikirijwe aya mabwiriza izacibwa izahabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi (10,000,000 Frw) igomba kwishyura mbere yo kwitabira andi marushanwa ategurwa na FERWAFA, bitabujije ko ishobora no gufatirwa ibindi bihano na Komisiyo ishinzwe imyitwarire hakurikijwe ibiteganywa n’Amategeko n’Amabwiriza ya FERWAFA.”

Iyo usomye iyi ngingo birumvikana neza ko APR FC itarebwa n’ibi bihano kuko icya mbere yamenyesheje FERWAFA ko itazitabirira iri rushanwa ari nayo mpamvu yahise iyisimbuza Mukura VS.

Icya kabiri ni uko amabwiriza yasohotse ejo APR FC ntabwo yigeze iyashyikirizwa nk’ikipe izatabira kuko yasohotse yaramaze kuva mu irushanwa kandi itegeko rivuga ko “Ikipe izarenga ku biteganywa haruguru nyuma y’uko ishyikirijwe aya mabwiriza izacibwa izahabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi (10,000,000 Frw)”

APR FC ntabwo irebwa n’ibihano byo gusezerera muri Super Cup

Source : http://isimbi.rw/apr-fc-izacibwa-miliyoni-10-frw.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *