Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba byahuriye i Kigali mu nama yo gushaka ishoramari mu buhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi nama yitwa 'Hand-in-Hand Investment Forum for Eastern Africa' yatangiye ku wa 24 Kanama 2026, ihuza abahagarariye Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani y'Epfo na Uganda.

Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko umusaruro w'iyi nama utazagaragarira mu biganiro gusa, ahubwo ko izanagaragarira ku bushobozi bwayo bwo guhindura ibitekerezo ishoramari rifatika rigirira akamaro abahinzi, abikorera n'abaturage muri rusange.

Yagize ati 'Dukeneye kuva ku biganiro tukagera ku bikorwa bifatika, kandi umusaruro w'iyi nama ntuzapimirwa ku biganiro gusa, ahubwo ni ku bushobozi bwacu bwo guhindura ibitekerezo, ishoramari na ryo rikagirira abahinzi, abikorera ndetse n'abaturage bo mu cyaro inyungu ifatika.'

Dahir yavuze ko gahunda ya Hand-in-Hand igamije gufasha ibihugu kuva ku mishinga ishingiye gusa ku nkunga, ahubwo bikagera ku ishoramari rifatika rishobora guhindura ubuhinzi n'uburyo ibiribwa bitunganywa.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko ikibazo atari uko habuze imishinga kuko amahirwe yo ahari kandi akaba akwiye guhindurwamo ishoramari rishobora kubyara inyungu.

Yagize ati 'Amahirwe arahari. Igisigaye ni ukuyahinduramo ishoramari rishobora kubyara inyungu, rikaguka kandi rikagira uruhare mu iterambere.'

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko u Rwanda rukorana na FAO mu kumenya ahari amahirwe y'ishoramari mu nzego zitandukanye z'ubuhinzi no gutegura imishinga ishobora guhuza abashoramari n'igishoro, ikoranabuhanga n'ubumenyi bikenewe.

Umuhuzabikorwa wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko mu bikorwa birimo ubuhinzi bw'ikawa, ubworozi n'amata, uburobyi, ubuhinzi bw'imboga n'imbuto, ibinyampeke n'ibihingwa bivamo amavuta harimo amahirwe.

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko imihindagurikire y'ikirere, ibikorwaremezo bidahagije, ikiguzi kiri hejuru mu rwego rw'ubwikorezi ndetse no kubona igishoro bigoye, bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ishoramari mu rwego rw'ubuhinzi.

Farayi yavuze ko gukemura ibyo bibazo bisaba ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, abikorera, ibigo by'imari, abafatanyabikorwa mu iterambere n'abahanga mu by'ikoranabuhanga.

Yagize ati 'Ibihugu byose uko ari umunani byo muri Afurika y'Iburasirazuba biri muri gahunda ya Hand-in-Hand, bigamije gukurura ishoramari ryongerera agaciro umusaruro, guteza imbere ubucuruzi ndetse n'ubufatanye hagati yabyo.'

Zimudzi yavuze ko iyi nama igamije kugaragaza amahirwe y'ishoramari ahari, guhuza abashoramari n'abafite imishinga ndetse no gutuma habaho amasezerano ashobora kwihutisha impinduka mu buhinzi n'ubworozi muri Afurika y'Iburasirazuba.

Yavuze kandi ko iyi nama ibaye mu gihe aka karere kari kwitegura inama ya 'Africa Food Systems Summit' izabera i Kigali mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2026, ndetse n'inama mpuzamahanga ya 'FAO Hand-in-Hand Investment Forum' iteganyijwe i Roma mu Butaliyani mu Ukwakira 2026.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bigera mu munani byo muri Afurika y’Iburasirazuba

Umuyobozi wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi byakemuka mu gihe habaye ubufatanye

Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko umusaruro w’iyi nama uzapimirwa ku bushobozi bwo guhindura ibitekerezo ishoramari rifatika

Umuyobozi wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi byakemuka mu gihe habaye ubufatanye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-y-iburasirazuba-byahuriye-i-kigali-mu-nama-yo-gushaka

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *