Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim, yiseguye ku mvugo yaraye akoresheje imbere ya Perezida Kagame avuga ko yacitswe.
Hari mu kiganiro n’Itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga na Perezida Kagame cyagarukaga ku ngingo zitandukanye, cyabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.
Ubwo umunyamakuru Mutesi Scovia yajyaga kubaza, Perezida Kagame yabanje kumusaba kumusobanurira ikibazo yabonye yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahangu w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier ko yabibonye ariko ntiyamenya ibyo ari byo.
Yabivuzeho ntiyabyumva neza, Minisitiri Olivier Nduhungirehe na we abivugaho na Albert Rudatsindurwa abivugaho ni no muri uwo mujyo na Oswakim na we yavuze kuri iki kibazo.
Oswakim yagize ati “Byose narabikurikiye, nagize icyo mbivugaho kuko navuze ko bakabaye barabiganiriye mu gikari ariko Minisitiri arambwira ngo byari bimaze kuba byinshi… Mpagurutse ngira ngo nkemure iki kibazo ni umuntu unyandikiye arambwira ngo ndabizi ko wabikurikiranye, saba ijambo ukemure ikibazo.”
Iyi mvugo ntabwo yakiriwe neza n’abantu benshi aho bibajije ububasha afite ku buryo ajya gukemura ikibazo ahantu hari Umukuru w’igihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro akora cya Zinduka, Oswakim yiseguye avuga ko atari byo yashakaga kuvuga ahubwo yacitswe.
Ati “Kuriya ni ugucikwa. ntabwo ari byo nashakaga kuvuga, nashakaga kuvuga ko nje gufasha mu gutuma umuti uboneka, ntabwo ari njye ukemura ikibazo, nari nje kuvuga ko navuga biganisha ku buryo haboneka umuti.”
“Umuti watuma nta muntu useba, ni wo nari nzanye, n’umutima nama wanjye urabinyemerera, n’Imana yarambonaga, igihe kizagera nzabihemberwa kuko njye nta bintu by’inzika ngira njyewe.”
Oswald Mutuyeyezu akaba yavuze ko yasabye umwanya nyuma y’uko hari umupadiri w’inshuti ye wari umwandikiye amusaba kugira icyo yabivugaho kuko yabikurikiranye abizi.
Source : http://isimbi.rw/oswakim-yiseguye-ku-mvugo-yakoresheje-imbere-ya-perezida-kagame.html
Leave a Reply