Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, akaba n'umwe mu batangije African School of Governance (ASG), yavuze ko Afurika itakiri Afurika yo mu myaka 50 ishize, bityo ko n'imitekerereze n'imyumvire by'Abanyafurika bigomba guhinduka kugira ngo Umugabane ukomeze gutera imbere.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ubwo i Kigali hatangiraga inama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri yiswe Africa Mindset Reset Forum 2026, ihuriza hamwe abayobozi, abahoze bayobora ibihugu, abashakashatsi, abikorera n'abandi bafite uruhare mu iterambere rya Afurika.
Iyi nama y'iminsi ibiri iri kubera muri Kigali Convention Centre, yateguwe na African School of Governance, ikaba igamije kuganira ku buryo Afurika yahindura imitekerereze, imiyoborere n'uburyo ishyira mu bikorwa gahunda zayo kugira ngo iterambere ry'Umugabane rirusheho kwihuta.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika y'ubu itandukanye cyane n'iyo mu myaka 50 ishize, haba mu mitekerereze, imyumvire, ubushobozi ndetse n'iterambere. Ku bwe, impinduka zabayeho zigomba gutuma Abanyafurika bareba ejo hazaza bafite imyumvire mishya kandi bakagira ubushake bwo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo by'Umugabane.
Yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika itava gusa mu gutegura gahunda n'imyanzuro, ahubwo ishyire imbaraga mu kubishyira mu bikorwa no kugera ku musaruro ugaragara.
Iyi ngingo ni imwe mu z'ingenzi zaganiriweho muri iyi nama, aho abayitabiriye bashaka kureba uburyo Afurika yava ku byifuzo n'amagambo meza ikajya ku bikorwa bifatika. Inama kandi iribanda ku miyoborere myiza, kubaka inzego zikomeye, guteza imbere uburezi n'ubushobozi bw'abantu, kwishakira ibisubizo by'Afurika ndetse no gukomeza kwishyira hamwe kw'ibihugu by'Umugabane.
Perezida Kagame yari kumwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, Visi Perezida wa Ghana; Thabo Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo; na Hailemariam Desalegn, wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia akaba na Chairman akaba n'umwe mu batangije African School of Governance.
African School of Governance, ari na yo yakiriye iyi nama, yatangijwe muri 2022 ivuye ku bitekerezo bya abarimo Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn, hagamijwe kubaka urubyiruko n'abayobozi b'Afurika bafite ubumenyi, imitekerereze n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'iterambere ry'Umugabane.
Insanganyamatsiko y'iyi nama yibanda ku mpinduka ziva kuri Pan-Africanism zigana kuri Meta-Africanism, aho Afurika ishaka kwibanda cyane ku kwifatira inshingano z'iterambere ryayo, kubaka inzego zikomeye, gukoresha neza umutungo wayo no gushyira mu bikorwa gahunda zayo.
Source : https://flash.rw/2026/08/25/perezida-kagame-yakomoje-ku-cyatuma-afrika-yihuta-mu-iterambere/
Leave a Reply